Imikino

Ruvuyanga yasezeye muri RBA nyuma y’imyaka umunani

na Arsene Byiringiro September 23, 2026 04:04 PM 21 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyamakuru w’imikino wa  (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yatandukanye n’iki kigo nyuma y’imyaka umunani yari amaze agikorera
Ruvuyanga yatangaje ko yavuye muri RBA abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira ubuyobozi bw’iki kigo n’abo bakoranaga mu ishami ry’imikino, avuga ko bagize uruhare mu rugendo rwe rw’umwuga.


Mu butumwa yatanze, Ruvuyanga yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva muri RBA nyuma yo kubona ko igihe kigeze ngo atangire indi ntambwe mu buzima bwe. Yashimiye ubuyobozi bw’ikigo avuga ko bwamufashije gukura no gutera imbere mu mwuga w’itangazamakuru.


Yanashimiye by’umwihariko abo bakoranaga mu ishami ry’imikino, asaba imbabazi abo byaba bitaragenze neza mu gihe bakoranaga, avuga ko ibyo batumvikanagaho byari bishingiye ku kazi no ku mibereho.


Ruvuyanga ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari bafite umubare munini w’ababakurikira kuri Radio Rwanda, cyane cyane mu biganiro no mu kogeza imikino.
Amakuru avuga ko icyemezo cye cyo kuva muri RBA cyaje nyuma y’uko yari amaze kumenyeshwa ko agomba kwimurirwa kuri Radiyo Nyagatare. Bivugwa ko yari yanahawe ibaruwa imumenyesha iby’iyi mpinduka ku wa 22 Nzeri 2026.


Iki cyemezo kandi cyaje nyuma y’amagambo Ruvuyanga aherutse kuvugira kuri micro za Radio Rwanda, aho yavuze ko ari umunyamakuru wegamiye kuri APR FC. Aya magambo yakuruye impaka, bamwe bayabona nk’atandukanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru asaba abanyamakuru kutabogama.


Ruvuyanga amaze imyaka umunani akora muri RBA, aho yamenyekanye cyane mu gutara no kugeza ku bakunzi b’imikino amakuru ajyanye n’umupira w’amaguru.
Kugeza ubu, aho azakomereza ibikorwa bye by’itangazamakuru ntiharamenyekana. Yavuze ko abanyarwanda bazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Umunyamakuru w’imikino wa  (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yatandukanye n’iki kigo nyuma y’imyaka umunani yari amaze agikorera
Ruvuyanga ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite umubare munini w’ababakurikira
Umunyamakuru w’imikino wa  (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yatandukanye n’iki kigo nyuma y’imyaka umunani yari amaze agikorera

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo