Imyidagaduro

Miss Vanessa Uwase yarikoroje nyuma yo kwita Abagabo Inyamaswa

na Arsene Byiringiro September 23, 2026 10:20 AM 23 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nyuma yuko Miss Uwase Vanessa Raissa yise abagabo inyamaswa, ashimangira ko Isi barimo idatekanye ndetse agasaba ababyeyi bafite abana b'abakobwa, kubigisha imyitozo njyarugamba ngo babashe guhangana n'izo nyamaswa, yatewe utwatsi kumbuga nkoranyambaga bamwe batangira kumwikoma kubera imvugo idasanzwe yakoresheje.

Uyu Miss Vanessa we avuga ko yahisemo kibita uko ashingiye kubyo amaze iminsi abona, cyane cyane mu ngo z'abashakanye n'uburyo Abagabo bafata abagore muri iyi minsi.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Miss Vanessa yagaragaje ko ibyo kwita abagabo ‘Inyamanswa’ atari ibintu yahubukiye, abwira abakobwa ko yemeye kubabera igitambo akavuga ibyo bo badashobora guhingutsa.

Yagize ati: “Njye mvuga ibyo mu ba mwarabuze aho muhera muvuga. Ndabavugira abagabo n’uduhungu bakisaza ariko nkababera igitambo nkavuga".

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo