Ubukungu

Abafite ubushobozi bwo gukora batabyazwa umusaruro uko bikwiye bageze kuri 61.8%

na Arsene Byiringiro November 19, 2026 06:03 PM 60 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Imibare mishya y'Ikigo k'Igihugu k'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2026, 61.8% by'Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora batabyazwa umusaruro uko bikwiye cyangwa bakora imirimo idahuye n'ubumenyi bafite, iki gipimo kikaba cyazamutseho amanota 5.1 ugereranyije n'igihembwe nk'iki cya 2025.

Ubushakashatsi  ku miterere y'umurimo n'abakozi  bugaragaza ko ibi bivuze ko abarenga batandatu muri buri bantu 10 bafite ubushobozi bwo gukora badakora imirimo ijyanye n'ubushobozi cyangwa ubumenyi bafite. Bugaragaza kandi ko iki kibazo kigaragara cyane mu bagore kurusha abagabo.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Radio Salus bavuga ko kubura imirimo ijyanye n'ibyo bize bituma bemera gukora akazi ako ari ko kose kugira ngo babone uko babaho.

Manzi Sabin, warangije kaminuza, avuga ko benshi bahitamo gukora akazi kabonetse aho gukomeza gutegereza akazi kajyanye n'ibyo bize.

Yagize ati: “Umunyeshuri asoza amashuri agashaka akazi mu byo yize akakabura. Iyo akabuze ahitamo gushaka ubuzima, agatangira gukora akazi kose abonye kugira ngo abashe kubaho.”

Ku ruhande rwe, Ange Byishimo avuga ko ubuzima busaba gukora aho gutegereza igihe kirekire akazi kajyanye n'ibyo umuntu yize.

Ati: "Umuntu aba akeneye kubaho. Ugiye gutegereza akazi mu byo wize ntabwo wabaho muri iki gihe. Ukora icyo ubonye, ibindi bikazaza nyuma."

Dr. Mutemberezi Fideli, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'impuguke mu bukungu, avuga ko ikibazo giterwa ahanini n'uko ubukungu budahanga imirimo ihagije ugereranyije n'umubare w'abayishaka.

Ati: "Hari ikinyuranyo hagati y'abashaka akazi n'imirimo ihari. Hari n'abakoresha bishimira gukoresha abantu batagendeye ku byo bize. Ikindi kandi, ubukungu ntibuhora mu bihe bimwe; iyo busubiye inyuma, ibigo bigabanya ibikorwa n'umubare w'abakozi."

Dr. Mutemberezi asanga kongera amahirwe y'akazi bisaba politiki zishyigikira ishoramari no guteza imbere inganda ndetse n'abikorera.

Yagize ati: “Igihugu gikwiye gukomeza gushyiraho politiki zongera imirimo, by'umwihariko hibandwa ku nganda no gushyigikira abikorera, kuko iyo ubucuruzi n'inganda bikomeye bitanga akazi kenshi.”

Imibare y'iki kigo Kandi  igaragaza ko 54% by'Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora bafite akazi, icyakora haracyari icyuho mu guhanga imirimo ihagije no gukoresha neza ubushobozi bw'abakozi, ibintu bituma umubare w'abakora imirimo idahuye n'ubushobozi bwabo ukomeza kwiyongera.

KWIZERA Fiston / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo