Ibidukikije

Si abantu gusa rubangamira: Urusaku rwo mu mijyi ruri gushyira ibinyabuzima mu kaga gakomeye

na Arsene Byiringiro November 19, 2026 05:41 PM 113 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubushakashatsi bwasohotse ku wa 13 Ugushyingo 2026 mu kinyamakuru mpuzamahanga gitangaza inkuru za siyansi kitwa The Science, abashakashatsi bagaragaje ko urusaku rukomoka ku bikorwa by’abantu Ari ikibazo gihangayikishije  ku Isi kuko ruri guhindura imyitwarire, imikorere y’umubiri ndetse n’ubushobozi bwo kubaho bw’ibinyabuzima bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga babiri mubya siyansi n'ubushakashatsi  Hansjoerg Kunc na Rouven Schmidt bo muri kaminuza ya Queen’s University Belfast yo mu majyaruguru ya ireland mu bwami bw'ubwongerreza  basesenguye ubushakashatsi 214 bakoreye ku moko 177 y’ibinyabuzima byo ku butaka no mu mazi, bibarizwa ku migabane itandatu y’Isi.

Abashakashatsi basanze urusaku rwarahinduye nibura kimwe mu bigize ubuzima bw’ibinyabuzima birimo imyitwarire, imikorere y’umubiri cyangwa imikurire, ku kigero cya 80% by’amoko yose yasuzumwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko urusaku ruturuka ku bikorwa birimo gutwara abantu n’ibintu, inganda, ibikorwa byo mu nyanja n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga, rushobora kugabanya ubushobozi bw’ibinyabuzima bwo kubaho no kororoka ndetse rukagira ingaruka ku mikoranire hagati y’inyamaswa zirya izindi n’iziribwa.

Abashakashatsi bavuga ko nubwo ingaruka z’urusaku zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ikinyabuzima n’aho kiba, urusaku rumaze kuba ikintu kigira uruhare mu guhindura uburyo ibinyabuzima bihangana n’ibidukikije.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko urusaku rushobora kugira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima  muri rusange, kuko iyo ubwoko bumwe buhindutse cyangwa bugabanutse bishobora kugira ingaruka ku bindi binyabuzima bifitanye isano na bwo mu rusobe rw'ibinyabuzima.

Abanditsi b’ubu bushakashatsi basaba ko kurinda ahantu hatuje ku butaka no mu mazi byakwitabwaho kimwe no kurinda ubuturo bw' ibinyabuzima , kuko urusaku rwabaye igitutu gishya kiri guhindura imiterere y’ibidukikije ku rwego rw’Isi.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo