Titi Brown ntateganya gukora ubukwe kubera ibibazo biri mu ngo
Umubyinnyi w’umunyarwanda Titi Brown yatangaje ko kuri ubu atagifite igitekerezo cyo gutangira gutekereza ku gukora ubukwe, nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye biri kugaragara mu ngo muri iyi minsi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Titi Brown yavuze ko ibibera mu ngo, birimo ububabare, ubugambanyi ndetse n’amakimbirane abantu bahisha inyuma y’imiryango, bimuteza impungenge.
Yagize ati: “Mvugishije ukuri, ibiri kubera mu ngo muri iyi minsi bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi n’urugamba abantu bari kurwana bucece inyuma y’inzugi zifunze… ni ubusazi.”
Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe yibaza niba urukundo nyakuri n’amahoro mu ngo bigihari, ashimangira ko yahisemo gutegereza mbere yo gutangira gutekereza ku rugo.
Ati: “Rimwe na rimwe nibaza niba urukundo rw’ukuri n’amahoro mu ngo bikibaho. Aho bigeze, reka mbe nitonze gato mbere y’uko ntangira no gutekereza urugo.”
Ibi Titi Brown abitangaje mu gihe muri iyi minsi hakomeje kuvugwa ibibazo by’ingo ndetse n’abashakanye batandukanye, bamwe bakamara igihe gito babana mbere yo gutandukana.
Ubutumwa bwe bwagaragaje ko ibibazo abona mu mibanire y’abashakanye ari byo byatumye afata umwanzuro wo kuba yabanza kwitonda no gutekereza neza ku bijyanye no kubaka urugo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo