Umunyarwenya w`umunyanigeria Kingsley (Ntakirutimana) yifuza ubwenegihugu bw'u Rwanda
Umunyarwenya wo muri Nigeria Doctal Kingsley Wamamaye kubera kuvuga no kurata ibyiza u Rwanda rwagezeho yifuza ubwenegihugu bw'u Rwanda.
Ubwo yarari mukiganiro n'umunyamakuru Chita yabajijwe kubwo kuba yahabwa ubwenegihugu asubiza avuga ko yabibajwijwe kenshi ariko ko yabuze umuha ayo mahirwe ndetse ko Abubonye cyaba Ari ikintu gikomeye agezeho.
Uyu munyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingsley wiyita Ntakirutimana nyuma yo kwitabira umukino wahuzaga ikipe y`igiugu amavubi na Mali warangiye ikipe y`igihugu ya Mali itsinze iy` u Rwanda bibiri kubusa yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse yunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru Rwibutso.
Ntakirutimana yasuye kandi, Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi asobanukirwa byinshi ku nzira u Rwanda rwanyuzemo ruva mu icuraburindi.
Uyu munyarwenya waherukaga i Kigali muri Kamena 2024, kuri iyi nshuro agiye kongera gususurutsa abakunzi be bo mu Rwanda mu gitaramo cye cyiswe ' Ntakirutimana Experience ' kizaba ku wa 27 Ugushyingo 2026 muri Kigali Universe.
Ku nshuro ya gatatu, Doctall Kingsley yagarutse i Kigali ku wa 20 Nyakanga 2025, aho yakoreye igitaramo cye bwite yise ‘Ntakirutimana Coming to Rwanda’, cyabereye muri Camp Kigali.
Yubatse izina binyuze mu bitaramo bya ‘Stand-up Comedy’ no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube.
Kuva mu 2023 kugeza mu 2025, urugendo rwe mu Rwanda rwagiye rurushaho gushimangira umubano udasanzwe afitanye n'abakunzi b’urwenya bo mu rw’Imisozi Igihumbi.
Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Nigeria, akaba azwi cyane ku mvugo ye yamenyekanye igira iti ‘This Life No Balance’.
Uyu munyarwenya yakomeje kugaragaza ko afitiye u Rwanda urukundo rwihariye, aho akunze gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akiyita Ntakirutimana.



KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo