Imyidagaduro

Umuhanzikazi Spice Diana arembejwe na Mama we

na Arsene Byiringiro November 14, 2026 02:59 PM 1,035 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yatangaje ko akomeje gushyirwaho igitutu cyane na Mama we amusaba kumuha umwuzukuru mugihe gito.

Spice Diana ariko nawe akamwibutsa ko kubyara ari icyemezo agomba kwigaho, Gutekerezaho ndetse no kugifata ku giti ke nta mpamvu yo kubyihutisha.

Mubutumwa yanyujije kumbugankoranyambaga yagize ati: "Namubwiye ko ari umwanzuro wange bwite, kandi ko igihe Imana izamumpa mu gihe cya nyacyo nzamwakira, kuko no mu rugo uba uriyo wenyine. Nta mwana uba uhari wo kugufasha."

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko haba hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugore atinda gufata umwanzuro wo kubyara harimo iz'ubuzima, ubushobozi bw'amafaranga cyangwa no kubura uwo babyarana wa nyawe.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 30 y'amavuko, mu gihe abantu bakomeje kumushyiraho igitutu cyo gushaka umugabo, aherutse gutangaza ko afite umukunzi ariko yirinze kumugaragaza.

Benshi kumbugankoranyambaga bakomeje kumusaba ko yakumvira mama we umubyara Dore ko ngo iyo umubyeyi atangiye kugusaba kugira icyo ukora Uba ugomba kumwubaha.

DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo