Impamvu yatumye Jose Chameleone ajya mu itangazamakuru I Burundi
Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Jose Chameleone yavuze impamvu yavuye muri Uganda akajya gushaka amahirwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi.
Uyu muhanzi yasobanuye ko kwinjira muri uwo mwuga bihenze cyane muri Uganda, kandi ko isoko ryo mu Burundi rifite amahirwe menshi yo kunguka no gutera imbere mugihe bihawe umwanya.
Mu magambo ye, yagize ati: “Uganda ifite amaradiyo arenga 300, kandi nta mwanya ugihari wo kubona umurongo ( bizwi nka frequency). Ndetse n’abafite imirongo barayigurisha hagati ya miliyoni 800 na miliyari 1 z’amashilingi ya Uganda, urumva rero ni ibintu bihenze.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko mu kijyanye n’ubucuruzi bw’ibitangazamakuru muri Uganda Bigoye kandi bihenze, kurusha mu gihugu cy’u Burundi.
Ibi yabitangarije mukiganiro n'itangazamakuru ryo muri iki gihugu ubwo yabazwaga impamvu yaretse itangazamakuru ryo muri Uganda akajya gushaka amahirwe I Burundi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo