Aisha yongeye kwihanangiriza Burikantu na Buringuni kuri Nyaxo
Umukinnyi wa filime Nyarwanda Inkindi Nadine Aisha yihanangirije abanyarwenya, Burikantu na Buringuni bamaze iminsi bavuga ko mugenzi wabo Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, amaze igihe yarazimye mu gukora urwenya.
Ibi byose bije nyuma y'uko Burikantu na Buringuni bagaragaje kenshi ko Nyaxo atakiri ku rwego nk'urwo yahozeho mbere mu rwenya, ndetse ko abafana batakimukurikira nk'uko byahoze kubera kuzimira.
Inkindi Aisha utemeranya n'ibivugwa nabo, yavuze ko asanga Nyaxo agifite izina rikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro cyane cyane murwenya, ku buryo ntawe ukwiye kumufata nk'uwamaze kwibagirana no kumufata uko abonye.
Ibi yabitangarije mukiganiro yagiranye na 'InyaRwanda' kuwa 09 Ugushyingo 2026. Aisha yavuze ko umuntu adakwiye kuvuga ko undi yazimye kandi na we ataramurusha izina n'ibikorwa, ashimangira ko atakwihanganira umuntu wibasira Nyaxo wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe no mu mibereho ye.
Yagize ati: "Hazima uwapfuye. Nyaxo yampaye ubuzima, amafaranga mfite ni Nyaxo wayampesheje. Kuba abantu banzi muri filime ni ukubera Nyaxo. Mbese ni umukoresha wanjye mu buzima bwose. Rero ntabwo waza kumwataka waraje ejobundi ngo yarazimye? Yarazimye se umurusha izina?"
Aisha yagaragaje ko atumva impamvu ifatika Burikantu na Buringuni bashingiraho ituma bavuga ko barusha Nyaxo kumenyekana, nyamara nta bintu bifatika bashingiraho kubyo bavuga.
Yongeyeho ati: "Nabanze ashake izina riruta irya Nyaxo, abone kuvuga ko yazimye, kuko si amafaranga amurusha, nta modoka amurusha."
Aisha yagaragaje ko atabona ikintu gifatika Burikantu na Buringuni barusha Nyaxo, haba mu bikorwa yakoze, izina yubatse ndetse n'ubushobozi bw'amafaranga.
Ni mugihe hamaze iminsi aba banyarwenya Burikantu na Buringuni barikoroje kumbugankoranyambaga bibasira uyu mukuru wabo murwenya Nyaxo, bigamba ko basigaye bamurenzeho.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo