Imyidagaduro

The Ben Yavuze ko ntamuntu umureberera inyungu agira (Manager)

na Arsene Byiringiro November 09, 2026 01:28 PM 133 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, mu kiganiro yagiranye n’abarimo Ally Soudy, Phil Peter, M.Irene na Freddy Musoni, The Ben yasobanuye iby’imikorere ye na team bakorana.

Nubwo mumyaka yashize  yigeze kubwira Diamond ko Muyoboke Alex ari manager we, The Ben yavuze ko ariwe wikorera inshingano za manager (Niwe wikorera n’akazi ka manager akaba n’umuhanzi) icyakora yemeza ko afite team imufasha gutunganya ibikorwa bye.

Uyu muhanzi yagaragaje ko yaba Muyoboke Alex na Noopja, nta numwe ukora nka manager we, Ahubwo ari abamufasha mu bikorwa bye by’umuziki bya buri munsi bibyara inyungu.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi havugwa amakimbirane y’abagize Team ye baryaniye mu nshingano.

Ubwo yagiraga Icyo abazwa kuri ibi, abisobanura yavuzeko “The Ben ni manager wa manager”. Bisobanuye ko byose abyikorera.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo