Politiki

Trump, Putin na Xi Jinping biteganyijwe ko bazahurira mu Bushinwa mu nama idasanzwe

na Arsene Byiringiro November 14, 2026 02:53 PM 1,054 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping biteganyijwe ko  bazahurira mu nama idasanzwe izabera i Shenzhen mu cyumweru gitaha, ku ruhande rw'Inama y'Ubufatanye mu Bukungu bw'Ibihugu byo mu Karere ka Aziya na Pasifika (APEC), nk'uko White House yabitangaje.

Umuvugizi wa White House, Olivia Wales, yavuze ko Trump azitabira iyi nama nyuma yo kwitabira inama ya ASEAN izabera muri Philippines, mbere yo kugirana ibiganiro byihariye na Xi Jinping ku wa Kane.

White House Kandi yavuze ko inama ihuriweho n'aba bayobozi batatu izibanda cyane ku kugabanya intwaro za kirimbuzi.
Ni mu yige Trump we  avuga ko ikwirakwizwa ryazo rikomeje guteza impungenge ku mutekano w'isi.

Nubwo biteganyijwe ko ikibazo cya Iran kizaganirwaho, amakuru yatangajwe n'ubutegetsi bwa Amerika agaragaza ko ikibazo cy'intambara yo muri Ukraine kitazaba ku murongo w'ibyigwa muri iyo nama.

Abayobozi ba Amerika bavuga ko nta masezerano afatika ategerejwe gusinyirwa muri iyi nama, ahubwo izaba ari urubuga rwo kuganira ku bibazo bikomeye bireba umutekano n'ububanyi n'amahanga.

Iyi nama igiye kuba nyuma y'uko amasezerano y'igenzura ry'intwaro za kirimbuzi hagati ya Amerika n'u Burusiya arangiye muri Gashyantare 2026, ibintu byasize ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi byinshi bidafite amasezerano mashya azigenga.

Kugeza ubu, u Bushinwa n'u Burusiya ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku bijyanye n'iyi nama, nubwo Kremlin iherutse kuvuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ubushake bwo kuyitabira.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo