Iran yagabye igitero ku kigo cya radar cya Amerika muri Bahrain
Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zatangaje ko zagabye igitero ku kigo cya radar cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri muri Bahrain, mu cyo zivuga ko ari igisubizo ku gitero cy’indege cyibasiye umunara w’itumanaho mu majyepfo ya Iran, cyagabwe Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026.
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko icyo gitero cyibasiye radar ikoreshwa mu kuburira hakiri kare yubatse muri Bahrain, ivuga ko kandi ari “ubutumwa bukomeye bwo kuburira” icyo yise umwanzi wayo ukora ibikorwa by’ubushotoranyi.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko itangazamakuru rya Leta muri Iran, IRNA, rivuze ko umujyi wa Sirik uri mu ntara ya Hormozgan wibasiwe n’amasasu y’umwanzi ku wa Kane.
Mu itangazo ryasohowe binyuze mu kigo kitangazamakuru cya Tasnim, Igisirikare cya Iran cyavuze ko icyo gikorwa cyari igisubizo ku byo yise ibitero by’indege bikomeje ndetse n’ibikorwa byo gucuruza peteroli mu buryo butemewe mu Nyanja ya Hormuz.
Igisirikare cya Iran cyo mu kirere cyavuze ko “cyibasiye kandi kigasenya” icyo kigo cya radar, gusa kugeza ubu nta tangazo ryaturutse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Bahrain ryemeza cyangwa rihakana aya makuru.
Bahrain icumbikiye icyicaro gikuru cy’ingabo z’amato za Amerika zo mu karere ka gatanu gishinzwe ibikorwa by’amato ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iki gitero cyatangajwe mu gihe amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel akomeje kwiyongera, nyuma y’uko Israel yatangaje ko iri kongera imyiteguro y’igitero gishobora kwibasira Iran.
Abasesenguzi bavuga ko ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika muri ako karere bishobora gukomeza kugira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse no ku bwikorezi bw’ibicuruzwa binyura mu muhora wa Hormuz, inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igisirikare cyazo gikomeje kwimura abasirikare n’ibikoresho ahantu hatandukanye kugira ngo byongere ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’umutekano mu karere.


KWIZERA Fiston/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo