Imikino

Djihad Bizimana yavuze ko kwegukana FIFA Series bidashyira Amavubi ku gitutu

na Arsene Byiringiro September 22, 2026 12:53 PM 53 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana, yavuze ko intsinzi u Rwanda rwabonye muri FIFA Series itabahaye igitutu, ahubwo yabongereye imbaraga n’icyizere cyo gukomeza gukora neza.

Djihad Bizimana yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari ageze mu Rwanda aje kwifatanya n’abandi bakinnyi b’Amavubi mu myiteguro y’imikino ibiri iri imbere, u Rwanda ruzahuramo na Liberia ndetse na Cape Verde.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya CS Constantine yo muri Algeria, yavuze ko ibyo Amavubi yagezeho muri FIFA Series bidakwiye gufatwa nk’umutwaro, ahubwo ko ari ibintu bibaha imbaraga zo gukomeza guharanira intsinzi.

Bizimana yavuze ko kuba abafana bazaza ku kibuga bafite icyizere cyo kongera kubona ikipe ikina neza kandi itsinda nk’uko byagenze muri FIFA Series, bitashyira abakinnyi ku gitutu.

Ahubwo, yavuze ko inkunga y’abafana ari imbaraga zikomeye ku bakinnyi, cyane cyane mu mikino ikomeye iri imbere.

Amavubi ubu ari gukomeza imyiteguro y’imikino azahuramo na Liberia na Cape Verde, aho ikipe y’igihugu izaba ishaka gukomeza umusaruro mwiza no gushimisha abafana b’u Rwanda.

Djihad Bizimana n’abandi bakinnyi bamaze gutangira kwitabira umwiherero w’Amavubi, mu gihe umutoza n’abakinnyi bakomeje gutegura uko bazitwara muri iyi mikino.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo