Imikino

Nyina wa Cristiano yarikoroje

na Arsene Byiringiro November 17, 2026 10:54 AM 34 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umubyeyi wa rurangiranwa mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo "Dolores Aveiro" yavuze ko yishimiye kuba ikipe y'igihugu ya Portugal yaratsinzwe na Denmark ku mukino wa mbere yakinnye Ronaldo Atari gukina, kuko yari yasezeye kuyikinira nyuma yo kutumvikana na Jorge Jesus umutoza w'ikipe y' igihugu ya Portugal.
‎
‎Ni umukino wa UEFA Nations League Portugal yahuyemo n'ikipe y'igihugu ya Denmark wabereye kuri Stade Municipal de Braga, mu mujyi wa Braga muri Portugal.
‎
‎Ni umukino wabaye kuwa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2026 aho Portugal yatsinzwe na Denmark ibitego 4-1.
‎
‎Uyu wari umukino wa mbere Portugal yakinnye nyuma yuko kapiteni wayo Cristiano Ronaldo atangaje ko ahagaritse gukinira ikipe y'igihugu. 
‎
‎Mbere y'umukino, abakinnyi ba Portugal bambaye imyenda ifite nimero 7 Ronaldo yambaraga mu rwego rwo kumwibuka no kumwubaha.
‎
‎Nyina wa Ronaldo, Dolores Aveiro yavuze ko byari bikwiye ko ikipe y' igihugu ya Portugal itsindwa kuko bamusezeye mu buryo budahagije ndetse ko Kandi hari abandi bazamuha agaciro akwiye.
‎
‎Uyu rutahizamu usanzwe ukinira Al Nassir yo muri Arabia Sawudite niwe watsindiye ikipe y' igihugu ya Portugal ibitego byinshi bigera ku 146 mu mikino 234 ndetse no kurwego rwisi mu makipe y' ibihugu niwe ufite ibitego byinshi.
‎
‎Cristiano Ronaldo kuri ubu amaze kugira ibitego 985 akaba yaravuze ko gahunda ari kugeza ibitego 1000 mu mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga akaba yaratanze imipira 261 ivamo ibitego (assists) mu mwuga we wose haba mu ikipe y' igihugu ya Portugal no mu mu makipe yose yanyuzemo.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo