RSSB Tigers yatangiye itsindwa na Rytas Vilnius muri FIBA Intercontinental Cup
Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda muri FIBA Intercontinental Cup 2026, yatangiye amarushanwa itsindwa na Rytas Vilnius yo muri Lithuania, mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri
RSSB Tigers yatsinzwe amanota 89-107, nyuma yo gutangira umukino neza ndetse ikarangiza agace ka mbere iri imbere ku manota 19-18.
Mu gace ka kabiri, Rytas Vilnius yatangiye kongera imbaraga, irangiza igice cya mbere iri imbere ku manota 44-39. Mu gace ka gatatu, iyi kipe yakomeje kugenda itandukanya amanota, aho yatsinze Tigers 31-20.
RSSB Tigers yagerageje kugaruka mu gace ka nyuma, itsinda amanota 30 mu gihe Rytas Vilnius yatsinzemo 28, ariko ntibyakira kugira ngo ihindure umusaruro w’umukino.
Nubwo RSSB Tigers yatangiye amarushanwa itsinzwe, iracyafite indi mikino yo gukina muri iri rushanwa mpuzamahanga, aho izakomeza gushaka amanota n’umwanya mwiza mu itsinda.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo