Imyidagaduro

Abanyarwanda ntibahiriwe mu bihembo bya Grammy Awards 2027

na Arsene Byiringiro November 17, 2026 10:42 AM 22 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abahanzi Nyarwanda barimo  Ariel Wayz, Nel Ngabo na Producer Yeweeh bari bagerageje amahirwe batanga ibihangano byabo ngo bisuzumwe niba byakwemererwa guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027, byarangiye nta n'umwe utoranyijwe muri bo.

Aba bahanzi bose bari bahuriye ku kiciro cya 'Best African Music Performance', aho umuhanzikazi Ariel Wayz yari yatanze indirimbo ye 'Waiting' yakoranye na Bensoul, Nel Ngabo yatanze iyitwa 'Masterpiece' yakoranye na Elijah Kitaka.

Ni mugihe producer Yeweeh we yari yatanze indirimbo ye yise 'Dizaya' ngo izahatane muri iki cyiciro cya 'Best African Music Performance', anatanga album ye yise 'Sugerboi' mu cyiciro cya Best Global Music Album.

Icyiciro cya 'Best African Music Performance' bari bahuriyemo bose cyashyizwemo Asake (Gratitude), Angelique Kidjo & Ayra Starr (Aye Kan), Tems (Big Daddy), WizKid & Asake (Jogodo), King Ayisoba & Rocky Dawuni (No tradition, no Africa).

Ibi bihembo bizatangwa tariki 14 Gashyantare 2027, mu mugi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abatoranyijwe bazashyikirizwa ibihembo bya Grammy Awards 2027.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo