Politiki

Ubushinwa bwagerageje indege itwara abagenzi ikoresha amashanyarazi gusa

na Arsene Byiringiro November 19, 2026 07:11 AM 86 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubushinwa bwateye indi ntambwe mu ikoranabuhanga ryo gutwara abantu  mu kirere, nyuma y'uko indege nshya itwara abagenzi , ikoresha amashanyarazi gusa, ikoze urugendo rwayo rwa mbere irimo abakozi bayitwara.

Indege yiswe CE-25A, yakozwe n'uruganda COMAC (Commercial Aircraft Corporation of China), yakoze igerageza ryayo ku wa Gatandatu i Binzhou, mu ntara ya Shandong. Ni igeragezwa ryakozwe  n'abapilote babiri n'umuhanga ukurikirana igeragezwa ry'indege, aho uruganda  COMAC rwatangaje ko sisiteme zayo zose zakoze neza.

Mbere y'iri gerageza,iyi ndege ya  CE-25A yari imaze gukora ingendo 19 zo kugeragezwa nta muntu uyirimo kuva muri Gashyantare 2026. Kuri ubu, Urwego rw'Ubushinwa rushinzwe iby'indege  ruri gusuzuma niba yahabwa icyemezo cyo gutangira gukoreshwa.

Iyi ndege ya CE-25A ifite imyanya 19, ikoresha moteri 10 z'amashanyarazi zishyirwa ku mababa yayo, ishobora kugendera ku muvuduko wa kilometero 300 mu isaha kandi ikaba ishobora gukora urugendo rwa kilometero 400 ku muriro umwe wa batiri.

Nubwo uruganda rwa COMAC rutaratangaza igihe iyi ndege izatangira gutwara abagenzi mu buryo bw'ubucuruzi, umushinga wayo ushyigikiwe n'uruganda rukora batiri rwa CATL, rufatanyije n'urwa COMAC ndetse na kaminuza ya Shanghai Jiao Tong  mu guteza imbere ikoranabuhanga ry'indege zikoresha amashanyarazi.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ndege ishobora kubanza gukoreshwa mu ngendo ngufi, kuko intera ishobora gukora ikiri nto ugereranyije n'indege zisanzwe zikoresha amavuta . Icyakora, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka mu bwikorezi bwo mu kirere.

Mu myaka ishize, Ubushinwa bwakomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi, harimo imodoka, amakamyo n'indege, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa biva kuri peteroli no kugera ku ntego zo kugabanya imyuka yangiza ikirere.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo