Ibidukikije

RFA iri gusazura amashyamba ashaje mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije

na Arsene Byiringiro October 08, 2026 01:39 PM 17 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority - RFA) gikomeje gahunda yo gusazura amashyamba ashaje, mu rwego rwo kuyabungabunga no kurengera ibidukikije.

RFA ivuga ko mu gihe cyo gusazura amashyamba ashaje, hakwiye kwitabwa ku buryo bwo kurandura cyangwa gushishura ibishyitsi kugira ngo hirindwe iyangirika ry’ubutaka ndetse n’ingaruka ku ngemwe z’ibiti bishya.

Mu butumwa RFA yanyujije kuri X, yahoze ari Twitter, yasobanuye ko gushishura ibishyitsi ari uburyo bushobora gufasha mu gihe cyo gusazura ishyamba, kuko bitabangamira ubutaka kandi bikagabanya ingaruka ku ngemwe z’ibiti.

RFA yagize iti: “Mu gihe cyo gusazura ishyamba rishaje, ni ngombwa kwita kuri ibi bikurikira: twirinde kurandura ibishyitsi kuko bihungabanya ubutaka, ahubwo tubishishure kugira ngo bitabangamira ingemwe z’ibiti.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba cyongeyeho ko kurandura ibishyitsi bihungabanya ubutaka, mu gihe kubishishura byo bihendutse kandi ntibihungabanye ibidukikije.

Amashyamba afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi, kuko atanga umwuka mwiza, akagira uruhare mu gufasha kubona imvura ndetse akaba n’ahantu abantu bashobora kuruhukira.

Kubungabunga no gusazura amashyamba bifatwa kandi nk’uburyo bwo guteganyiriza abazabakomokaho, kugira ngo bazabashe gukomeza kungukira ku kamaro k’amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

DUSABIMANA Jean de la croix/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo