Imyidagaduro

Micky yatanze ikirego muri RIB

na Arsene Byiringiro September 23, 2026 07:03 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umukinnyi wa filime, Micky yatangaje ko yamaze gutanga ikirego mu rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, arega abasigaye barengera bakibasira umuryango we.

Mu ibaruwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko atigeze yifuza gufungisha umuntu, ariko yaje gusanga adakwiye gukomeza kubiceceka kuko byakomeje gukura.

Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu mu mwaka wa 2026, maze igihe kinini ngerageza kwihangana no kwirinda kugira uwo nashinyira mu bibazo. Nta na rimwe nigeze nifuza ko umuntu afungwa cyangwa ko ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo dufitanye.”

Yakomeje agira ati: "Nzi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo, umwe ashobora kubabara, kurakara cyangwa kutongera gukunda undi. Ibyo ndabyumva kandi nabyubahirije. Ariko ntekereza ko ikibazo abantu bafitanye kidakwiriye kurenga impaka ngo kigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw’umuntu ku giti cye."

Icyakora Micky ntiyigeze yerura ngo avuge uwo yaba yarareze Cyangwa uwamibangamiye akavogera urugo rwe n'umuryango we.


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo