Idrissa Ouedraogo yasobanuye impamvu asaba ko hapimwa ADN y’umwana we na Vestine
Umugabo wa Vestine Idrissa Ouedraogo yavuze ko hari ibintu byamusigiye ibibazo bitarasubizwa, akaba yarahisemo gushaka igisubizo binyuze mu nzira yemewe n’amategeko aho kujya mu ruhame ashinja abandi.
Yavuze ko impamvu yifuza ko hapimwa ADN hagati ye n’umwana yabyaranye na Ishimwe Vestine ari uko hari ibyo ashidikanyaho, bityo akaba ashaka kumenya ukuri kudashingiye ku marangamutima.
Idrissa yavuze ko icyo agamije atari ugushinja umuntu, ahubwo ari ukubona igisubizo gifatika ku bibazo bimaze igihe bimushishikaza.
Idrissa Jean Luc Ouedraogo yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko hakorwa isuzuma rya ADN hagati ye n’umwana Ishimwe Vestine yabyaye, mu gihe umubano w’aba bombi ugeze mu nzira yo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas ni we watangije ikirego asaba gatanya n’umugabo we. Ku wa 14 Nzeri 2026, yemeje ko yatangiye inzira yo gutandukana, avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso avuga ko Idrissa yaba yaragiranye imibanire n’abandi bagore babiri ndetse akabatera inda. Ibyo ni ibirego Idrissa ahakana.
Vestine na Idrissa bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo ndetse baranasezeranye imbere y’amategeko. Mu mpera za 2025, Vestine yari yaratangiye gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwagaragazaga ko yari kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe.
Mu gihe uru rubanza rw’ubutane rugitegereje kuburanishwa mu mizi, Idrissa na we yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko ategekwa kwerekwa umwana avuga ko yabyaranye na Vestine ndetse hakorwa na ADN kugira ngo hamenyekane neza isano bafitanye.
Idrissa avuga ko kuva umwana yavuka ataramuca iryera, nubwo avuga ko yakomeje gusaba Vestine ko yamwereka. Yagaragaje ko kuba umwana ari mu mahanga hamwe na nyina bishobora gutuma kubona umwana birushaho kumugora mu gihe baba bamaze gutandukana burundu.
Ku bijyanye na ADN, amakuru yavuye mu nyandiko z’urubanza avuga ko Idrissa avuga ko yemera ko uyu mwana ashobora kuba ari uwe, ariko akaba ashaka ko isano yabo yemezwa n’ikizamini cya ADN kugira ngo akureho gushidikanya.
Ku rundi ruhande, uruhande rwa Idrissa ntirwemera ibirego bya Vestine byo kuba yarahohotewe, ndetse ntirwemera ko ubutane butangwa hashingiwe ku mpamvu zatanzwe na Vestine. Uruhande rwe ruvuga ko ibyo ashinjwa bitabayeho.
Urubanza rw’ubutane hagati ya Vestine na Idrissa rwashyizwe ku itariki ya 3 Ukuboza 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Kugeza ubu, nta mwanzuro wa nyuma w’urukiko ku butane cyangwa ku busabe bwa ADN wari watangazwa.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo