Imyidagaduro

Pakkage yateye ikirenge mu cya Element

na Arsene Byiringiro November 20, 2026 08:10 PM 19 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umwe mubakora indirimbo z'abahanzi producer Pakkage umaze kwamamara muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye, yatangiye urugendo rushya nk'umuririmbyi ku mugaragaro.

Kuri ubu nawe yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ku giti ke yise 'Soulmate' muburyo bw'amajwi n'amashusho.

Pakkage atangiye uru rugendo arusangamo abandi bagenzi be barimo Element na Prince Kiiiz bose banyuze munzu ikora imiziki ya Country Records nawe ubu ari gukoreramo.

Producer Pakkage asanzwe amenyerewe mukuzamura impano z'abahanzi bakiri bato aho aherutse gukorana na Kwizera cedrick wamamaye nka yowe Bogari mundirimbo bise impeta. Siwe gusa kuko niwe wakoze indirimbo "Basale" na "Nakuwaza" ya Iranzi the Rapper wahoze abarizwa mw'itsinda rya Sherrie siliver Foundation ndetse yanakoze kundirimbo "Joromi" ya Reneeh yahurijemo abandi bahanzi bakizamuka n'izindi.

Pakkage kandi yagiye yumvikana mundirimbo z'abahanzi bakomeye barimo The Ben, Okkama,Juno kizigenza,King james n'abandi.Kuri ubu rero akaba yatangiye urugendo rushya.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo