Imyidagaduro

Uwase Muyango na Kimenyi Yves bongeye kugaragara bari kumwe

na Arsene Byiringiro November 19, 2026 08:35 AM 70 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa byinshi kuri Kimenyi Yves na Muyango nyuma y'uko aba bombi bagaragaye mu mashusho bari kumwe.

Kuwa 18 Ugushyingo 2026, mu masaha ya Nimugoroba nibwo aba bombi bafashe amashusho bari kumwe banezerewe bayashyira ku rukuta rwa Instagram bifashishije indirimbo ya Siloam choir bise “Hoza ijwi ryawe”

Nyuma y'igihe kinini inkuru z'umubano wa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine zigarukwaho mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bongeye kugarukwaho nyuma y'uko hagaragaye gahunda yo gukorana ikiganiro ku muyoboro wa YouTube ya Kimenyi Yves yise  Beyond90 Initiative.

Kimenyi Yves na Muyango babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, basabye abakunzi babo kwiyandikisha kuri uyu muyoboro  'BEYOND90 INITIATIVE ' kugira ngo uyu muyoboro ugere ku bafatabuguzi 100,000, maze Muyango azaze bakorane ikiganiro benshi bamaze igihe bifuza.

Kimenyi na Muyango ni abantu batangiye kuvugwa mu nkuru y'urukundo mu 2019. Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta y'urukundo, nyuma muri Kanama uwo mwaka bibaruka imfura yabo y'umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis.

Nyuma y'imyaka myinshi bari mu rukundo, muri Mutarama 2024 basezeranye imbere y'amategeko ndetse bakora n'ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

Gusa nyuma y'igihe umubano wabo watangiye kuvugwamo ibibazo, inkuru zo gutandukana kwabo zikomeza gufata indi ntera. Ku wa 14 Kanama 2026, ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko aba bombi batangiye inzira yo gutandukana byemewe n'amategeko mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, urubanza rwabereye mu muhezo.

Mu kiganiro Kimenyi yves aherutse kugirana n'itangazamakuru, yavuze ko nubwo batakiri mu rukundo nk'uko byahoze, we na Muyango babanye neza nk'inshuti kandi ko ari nyina w'umwana we. Yanagaragaje ko igihe nikigera azavuga byinshi ku byabaye hagati yabo.

Ikindi gituma iyi nkuru ikomeza gukurura amatsiko ni uko Kimenyi nyuma yo gusezera ku mupira w'amaguru yatangiye umushinga wa Beyond90 Initiative, aho akorana n'abandi barimo Aime Gad mu biganiro bigaruka ku buzima, siporo n'ibindi bitandukanye.

Kongera kubona Muyango na Kimenyi bagiye guhurira mu kiganiro biratanga amatsiko ku bantu benshi, cyane ko ari abantu bafitanye amateka akomeye kandi bahuje umwana bakomeje kurera.

Abakoresha Imbugankoranyambaga bakibona amashusho y'aba bombi batangiye kwibaza niba iki kiganiro kizaba umwanya wo kuvuga ku mateka yabo, ubuzima bwabo nyuma yo gutandukana cyangwa ibindi bitandukanye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo