Politiki

William Ruto yikomye abanenze imyambarire ye

na Arsene Byiringiro November 17, 2026 10:58 AM 32 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yasubije abanenze imyambarire ye mu bukwe bw’umukobwa we, Charlene Ruto, avuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwambara ibyo ashaka, kandi ko ibyo bidakwiye guteza impaka.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya atangaje ko imyambaro Ruto yari yambaye muri ubwo bukwe yari ifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi.

Gachagua yavuze ko inkweto ze zaguraga miliyoni 25 z’amashilingi ya Kenya, ikote miliyoni 20, ipantaro miliyoni 15 n’ishati miliyoni eshanu.

Ruto yavuze ko yitondera uko agaragara, ibyo avuga n’ibitekerezo atanga, ashimangira ko abantu badahitamo kimwe mu bijyanye n’imyambarire.

Yagize Ati: “Numvise abantu binubira imyambarire. Buri wese yambara imyenda ashaka. Ejobundi hari uwinubiraga uko nari nambaye mu bukwe. Ikote ryanjye ribarebaho iki?”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko bimeze ku byo nkora byose, nita ku byo mvuga, ibitekerezo ntanga, ibyo nkora n’uko nambara. Niba wowe udaha agaciro uko wambara, ibyo uvuga n’uko ukora ibintu, ayo ni amahitamo yawe.”

William Ruto yakomeje asaba Abanya-Kenya kwibanda ku biganiro bijyanye n’iterambere ry’igihugu n’ibikorwa bya guverinoma ye, aho gutinda ku myambaro n’ibindi umuntu yambara.

Yanashinje kandi abamunenga gukabiriza ibiciro by’ibyo yari yambaye.

Yagize Ati: “Kugira ngo munahishe ko nta cyo mufite cyo kuvuga, mukabiriza ibiciro by’ibyo bintu.”

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo