Imyidagaduro

Yampano yasabiwe gufungwa imyaka 7 n'amezi 11

na Arsene Byiringiro November 04, 2026 01:29 PM 63 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mu rubanza rw’umuhanzi Yampano rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, hongeye kugarukamo icyaha cy’ivangura, aho ashinjwa kuruma umugore we ku zuru no kumubwira amagambo y’ivangura. Icyakora, uyu muhanzi yakomeje guhakana ibyaha aregwa.

Ikindi cyaha kiri muri uru rubanza Yampano ahakana ni ugukoresha ibikangisho. Ashinjwa kubwira umugore we ko azamwica, kandi ko yabikoze abigambiriye, nk’uko bigaragara muri kopi y’urubanza.

Amakuru Radio Salus yamenye ni uko Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya ibyaha Uwoziragwira Florien, uzwi mu muziki nka Yampano, no kumukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.

Umuhanzi Yampano ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha ibikangisho, ivangura, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu cy’undi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku ruhande rw’abunganira Yampano mu mategeko, bagaragaje ko batishimiye uyu mwanzuro w’Ubushinjacyaha, ariko ntibigeze batangaza ko bagiye kujurira.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo