Imyidagaduro

Diamond Platnumz ashobora kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cya The Ben

na Arsene Byiringiro November 02, 2026 05:17 PM 138 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abakunzi ba The Ben bashobora kongera kubona umuhanzi Diamond Platnumz i Kigali, mu gihe ibiganiro byo kumuzana mu gitaramo cya The New Year Groove birimbanije.

Nyuma y’uko The Ben na Diamond Platnumz bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cya Comedy Store cyabereye muri Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026, amakuru akomeje kuvuga ko uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania ashobora no kwitabira igitaramo cya The Ben kizabera i Kigali.

Amakuru Radio Salus yamenye ni uko The Ben ageze kure ibiganiro na Diamond Platnumz, ku buryo ashobora kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo yise The New Year Groove, cyahawe akabyiniriro ka The East G.O.A.T.

Iki gitaramo giherutse gutangazwa n’itsinda rishinzwe kureberera inyungu za The Ben, rivuga ko kizitabirwa n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Andi makuru avuga ko aba bahanzi bombi bashobora gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri bahuriyemo mbere ya tariki ya 1 Mutarama 2027, kugira ngo bazayiririmbire abakunzi babo muri iki gitaramo.

The Ben na Diamond Platnumz baherutse gutangariza abakunzi babo ko bafitanye indi ndirimbo bahuriyeho, nyuma y’iyo basanzwe barakoranye yitwa WHY.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo