Imyidagaduro

Nyambo Jessica yavuze impamvu yashyigikiye Bwiza nyuma yo gutandukana na Abdul

na Arsene Byiringiro November 02, 2026 06:12 PM 456 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Nyambo Jessica yavuze ko nta cyari kumubuza gushyigikira inshuti ye magara, umuhanzikazi Bwiza, nyuma yo gutandukana na Abdul bari barakundanye ndetse bakaba barageze no ku rwego rwo kwambikana impeta.

Nyambo Jessica yavuze ko kuba inshuti nyakuri bisobanuye gushyigikirana mu bihe bitandukanye, yaba ari mu byiza cyangwa mu bihe bigoye.

Mu magambo ye yagize ati: “Njye ndi inshuti ya Bwiza, kandi inshuti yawe iragushyigikira mu bintu byose. Rero kuba ushobora kubona ibintu byari byiza, nyuma Imana ikagufasha ukaza kubona ko bitari byiza, uba ugize Imana kubibona hakiri kare, ugafata undi mwanzuro bitararenga inkombe kandi bikiri ngombwa.”

Yakomeje agira ati: “Rero njye ndi inshuti na Bwiza. Ahantu hose hamuha amahoro, ndahari ngo mushyigikire nta bindi.”

Ibi Nyambo Jessica yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Rua Rwanda, nyuma y’uko mu minsi ishize hasakaye amashusho agaragaza Bwiza yambikwa impeta y’urukundo na Abdul, usanzwe akorera ndetse atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abantu benshi batunguwe no kubona Nyambo Jessica muri ayo mashusho. Icyakora, nyuma yaho yagaragaye no mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Bwiza na Claude. Ibi byatumye bamwe batangira kwibaza ku ruhare rwa Nyambo muri ibyo bibazo, abandi bavuga ko yaba yaragize uruhare mu gutandukanya Bwiza na Abdul.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo