Imyidagaduro

Spice Diana yemeje ko atakijya gusaba abandi bahanzi gukorana indirimbo

na Arsene Byiringiro November 04, 2026 12:59 PM 21 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atakiri ku rwego rwo gusaba undi muhanzi ko bakorana indirimbo, bizwi nka collaboration.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga niba yakwemera gusaba abahanzi b’abanyamahanga ko bakorana indirimbo. Mu gusubiza, yavuze ko urwego agezeho mu muziki rutakimwemerera kujya gusaba abandi bahanzi gukorana na we, kuko na we ari umuhanzi ukomeye.

Yagize ati: “Ntabwo ndi wa muhanzi wajya gusaba undi muhanzi ko dukorana indirimbo. Urwo rwego nararurenze.”

Spice Diana yashimangiye ko ageze ku rwego aho abahanzi b’abanyamahanga basura Uganda bashobora kumwegera bakamusaba ko bakorana indirimbo, aho kuba ari we ubasaba ubufatanye.

Ibi byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda bacika ururondogoro, bamwe bibaza icyo uyu muhanzikazi ashingiraho avuga ko ari umuhanzi ukomeye utagomba gusaba abandi ko bafatanya mu ndirimbo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo