Imyidagaduro

Hilton Sonia yagaragaje ibyishimo nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo

na Arsene Byiringiro November 04, 2026 12:30 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Hilton Sonia, mukuru wa Uwicyeza Pamela, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we, mu birori byabaye mu Kwakira 2026.

Uyu munyarwandakazi yifashishije amagambo yo mu gitabo cy’Umubwiriza 3:11, agaragaza ko buri kintu cyose Imana yaremye kiba cyiza mu gihe cyacyo kandi ko buri gikorwa kigira igihe cyagenewe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: “Umubwiriza 3:11: ‘Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.’”

Aya magambo agaragaza ko Hilton Sonia afata uyu munsi wo kwambikwa impeta nk’igihe cyiza Imana yamugeneye mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Ibirori byo kumwambika impeta byabereye ku mugabane wa Amerika mu Kwakira 2026, nk’uko byatangajwe na murumuna we, Uwicyeza Pamela, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Hilton Sonia Yifashishije ijambo ry'umubwiriza agaragaza ibyishimo bikomeye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo