Politiki

Amerika yagabye igitero ku kirwa cya Qeshm muri Iran

na Arsene Byiringiro November 03, 2026 07:25 AM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero ku kirwa cya Qeshm muri Iran, hafi y’umuhora wa Hormuz, mu gikorwa abayobozi bayo bavuga ko cyari kigamije gukumira ibitero by’ingabo za Iran cyagabwe kuri uyu wa mbere. Icyakora, Perezida Donald Trump akomeje kugaragaza ko ashaka ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akemurwa binyuze mu biganiro.

Nk’uko ikinyamakuru The Wall Street Journal kibitangaza, bamwe mu bayobozi ba Amerika bavuze ko iki gitero kiri mu ruhererekane rw’ibitero bito icyo gihugu kimaze igihe kigaba kuri Iran mu byumweru bishize. Bavuga ko byakozwe mu ibanga kugira ngo bidafatwa nk’imbarutso yo gusubukura intambara yeruye.

Qeshm ni cyo kirwa kinini cya Iran, giherereye hafi y’umuhora wa Hormuz. Uyu muhora unyuramo inyinshi muri peterol n’ibikomoka kuri yo byoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Aka gace gafite akamaro gakomeye mu bya gisirikare, kuko Iran ihafite ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi n’intwaro za misile.

Abayobozi ba Amerika batangaje ko ibitero byibasiye ibirindiro byari birimo misile zirasa indege (surface-to-air missiles). Bavuze ko izo misile zakoreshwaga mu kubangamira ibikorwa by’ingabo za Amerika muri ako karere.

Ku ruhande rwa Iran, hatangajwe ko kuri icyo kirwa humvikanye ibisasu, ariko ubuyobozi bw’icyo gihugu ntibwahise butangaza umubare w’abaguye muri icyo gitero cyangwa ingano y’ibyangiritse.

Iki gitero kibaye nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko adateganya gusubukura intambara yeruye na Iran nyuma y’amatora y’abagize Kongere ya Amerika yo hagati muri manda ya Perezida (midterm elections). Yanagaragaje ko ibiganiro biri gukorwa bishobora gutanga umusaruro.

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, na we yavuze ko ibiganiro bikomeje binyuze ku bahuza, nubwo impande zombi zigikomeje kutizerana.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo iki gitero cyasobanuwe n’abayobozi ba Amerika nk’igikorwa cyo kwirwanaho, gishobora kongera kuzamura umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi babishingira ku kuba ikirwa cya Qeshm giherereye hafi y’umuhora wa Hormuz, ufite uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’ingufu ku isi.

Ibikorwa bya gisirikare bikorerwa muri ako karere bishobora kugira ingaruka ku biciro bya peteroli no ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Iran ntiburatangaza niba buzihorera kuri iki gitero. Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko uko umubano wa Washington na Tehran uzakomeza uzaterwa n’aho ibiganiro bya dipolomasi bizagera ndetse n’uko impande zombi zizitwara nyuma y’ibi bikorwa bya gisirikare.

KWIZERA Fiston / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo