Imikino

Liverpool yakoresheje ifoto ya Kigali Convention Centre mu kwamamaza umukino wayo na Arsenal

na Arsene Byiringiro November 02, 2026 12:59 PM 21 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe ya Liverpool yakoresheje ifoto igaragaza Kigali Convention Centre na hoteli ya Radisson Blu mu Rwanda, mu kwamamaza umukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’u Bwongereza, yakinnye na Arsenal kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, kuri sitade yayo ya Anfield.

Iyi foto igaragaza kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, ukomoka mu Buholandi, na rutahizamu w’Umufaransa, Bradley Barcola, batwaye imodoka nto isa n’izikoreshwa muri Formula 1 (F1). Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyerekeza kuri Grand Prix y’imodoka zo mu bwoko bwa Formula 1 u Rwanda ruzakira guhera mu 2030.

Ibi bibaye nyuma y’uko amakipe yombi yari amaze guhura mu mukino wari utegerejwe na benshi, Arsenal igatsinda Liverpool igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Kai Havertz ukomoka mu Budage, ku mupira yari ahawe na Declan Rice w’Umwongereza, ku munota wa 16 w’igice cya mbere. Ni na ko umukino warangiye, Arsenal yegukana amanota atatu.

Liverpool na Arsenal zimaze guhura imikino 240 mu marushanwa yose kuva mu 1893 kugeza ubu.

Muri iyo mikino, Liverpool yatsinze 94, itsinda ibitego 359, mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino 63. Arsenal yo imaze gutsinda imikino 64, itsinda ibitego 311.

Amateka agaragaza ko Arsenal yari imaze imyaka 14 idatsindira Liverpool kuri Anfield, kuva mu 2012, mu mukino wa Premier League.

Iyi ntsinzi yafashije Arsenal gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, n’amanota 24. Ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 21, mu gihe Liverpool yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 15.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo