Politiki

FRN ya Joseph Kabila yatangaje ikirango cyayo gishya n’icyo amabara n’ibimenyetso byacyo bisobanuye

na Arsene Byiringiro November 01, 2026 09:52 AM 9 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), watangaje ko wemeje ku mugaragaro ikirango cyawo. Iki kirango kigizwe ahanini n’amabara atatu: ubururu bwerurutse, umutuku n’umuhondo wa zahabu.

Mu itangazo ryawo No. 002/10/2026, FRN yavuze ko ubuyobozi bwayo bwemeje icyo kirango, bubimenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga.

Ibi bibaye nyuma y’ishyirwaho rya FRN ku wa 12 Ukwakira 2026, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe wari usanzwe uzwi nka AFC/M23.

Icyo amabara n’ibimenyetso biri mu kirango bisobanuye

Nk’uko FRN yabisobanuye, amabara n’ibimenyetso bigize ikirango cyayo bigaragaza icyerekezo cy’uyu mutwe, indangagaciro zawo n’uruhare wiyemeje kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibara ry’ubururu

Ibara ry’ubururu rigereranya icyifuzo cya FRN cyo kugera ku mahoro arambye no kubana mu ituze.

Ikarita ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ishusho y’ubururu imeze nk’ikarita ya RDC igaragaza ubumwe bw’igihugu. Kuri iyo karita hagaragaraho ishusho y’intare, ishushanya imbaraga, ubutwari n’umuhate by’abakobwa n’abahungu ba Congo mu guharanira kubohora igihugu no kukirinda.

Amabara y’umutuku n’umuhondo azengurutse ikarita ya RDC

Aya mabara agereranya amaraso y’abakunda igihugu n’ay’abaguye ku rugamba mu guhangana n’igitugu no guharanira icyubahiro cy’abaturage ba Congo.

Agaragaza kandi umutungo kamere igihugu gifite, ndetse n’ubudasa bw’umuco, amoko n’amadini bigize RDC.

Umugezi wa Congo

Umugezi wa Congo ushushanyijwe mu ibara ry’umuhondo, ugereranya isoko y’ubuzima n’iterambere. Unashushanya inzira ihuza igihugu, igafasha mu itumanaho no guhuza ibice bitandukanye byacyo.

Inyenyeri y’umuhondo

Inyenyeri y’umuhondo igereranya urumuri rumurikira umwijima abaturage ba Congo bamazemo igihe. Ishushanya icyizere n’ejo hazaza heza h’igihugu, FRN ivuga ko bizagerwaho nyuma y’uko ifashe ubutegetsi.

Gufatana mu biganza

Ishusho y’abantu bafatanye mu biganza igaragara munsi y’ikarita, ishushanya kubana no gukorera hamwe, ubwumvikane n’uburinganire bw’abantu bose. FRN ivuga ko izi ari zimwe mu ndangagaciro iharanira.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo