Imyidagaduro

P-fla ntiyumva uburyo ifoto ye itamanitse muri BK Arena hakabamo iya Diamond Platnumz

na Arsene Byiringiro November 02, 2026 12:55 PM 25 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mukiganiro n'itangazamakuru umuraperi P-fla, aherutse gutangaza ko atiyumvisha uburyo mu myaka 21 ishize ari mu muziki ifoto ye itamanitse mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, nyamara ubwo aherukayo yarasanze iya Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] iri mu za mbere zahamanitswe.

Yavuze ko bitamworoheye kubona inyubako y'Abanyarwanda nka BK Arena itarimo amafoto menshi y'abaraperi bo mu Rwanda cyangwa abandi, nyamara amafoto y'abahanzi bo hanze ari menshi.

Yagize ati: “Nagiye muri BK Arena nsanga nta foto yanjye imanitse muri Arena ariko mbonamo ifoto ya Diamond, ndatungurwa. Ibaze nyine iyo myaka 20 ishize ndi mu muziki, nta foto yanjye muri Arena ariko iya Diamond irimo.”

Ibi bikomeje kuvugwaho na Benshi, bamwe bagiye ahatangirwa ubutumwa bavuga ko bashyigikiye igitekerezo cy'uyu murapperi ndetse ko bagashyize imbaraga mumuziki nyarwanda kuruta kuzishyira mumuziki wo hanze.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo