Imyidagaduro

Abdul wambitse Bwiza impeta yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

na Arsene Byiringiro October 27, 2026 03:02 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umusore witwa Abdul, bivugwa wigeze gukundana n’umuhanzikazi Bwiza akaza kumwambika impeta, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude.

Amakuru avuga ko Abdul na Bwiza bamaze umwaka urenga batandukanye kandi batakivugana. Bivugwa kandi ko uyu musore yaba afite ubushake bwo gushyira hanze amashusho ashobora guteza impaka ku buzima bwite bwa Bwiza.

Bivugwa ko Abdul na Bwiza bigeze gukundana, ariko uyu muhanzikazi aza kubona ko badashobora kubana neza, ahitamo kumusubiza impeta aho kuzategereza ko bashyingiranwa nyuma bakazatana.

Nyuma yo gutandukana na Abdul, Bwiza yakomeje ubuzima bwe, aza gukundana na Uhujimfura Jean Claude, baza no gusezerana imbere y’amategeko.

Amakuru akomeza avuga ko amashusho ari kuvugisha benshi amaze umwaka urenga afashwe, ariko akaba atarashyizwe hanze kugeza ubu. Bivugwa ko nyirayo yaba yarategereje igihe abona ko gikwiriye cyo kuyasohora.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakurikirana Bwiza bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iki kibazo, aho hari abavuga ko urukundo ari amayobera.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo