Imyidagaduro

Urukiko rwa Kicukiro rwategetse ko umwana wa Vestine apimwa DNA, Idrissa agahabwa n’amafoto ye

na Arsene Byiringiro October 29, 2026 12:17 PM 5 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko ikirego cya Idrissa Ouedraogo aregamo Ishimwe Vestine gifite ishingiro, rutegeka ko umwana Vestine yabyaye apimwa DNA kugira ngo hamenyekane isano afitanye na Idrissa, ndetse uyu mugabo agahabwa amafoto menshi y’umwana nk’uko yari yabisabye.

Ibi byemejwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasomaga urubanza Idrissa yarezemo Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana witwa Ishimwe Nollah, ndetse agahabwa amafoto ye.

Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yavuze ko uruhande rwa Vestine rwemeye ko umwana apimwa DNA ndetse Idrissa agahabwa amafoto ye, ashingiye ku nyungu z’umwana. Yanavuze ko Vestine yemeye gufatira ibizamini umwana aho ari muri Canada, bikoherezwa i Kigali kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa.

Icyakora, uruhande rwa Idrissa rwari rwasabye ko ibizamini bya DNA bikorerwa muri Canada, kugira ngo habeho icyizere ku mutekano no ku bunyangamugayo bw’ibisubizo bizava muri iryo pima.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku ngingo ya 48 y’amategeko agenga umuryango no ku bwumvikane bw’impande zombi, rwemeje ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro. Rwanategetse ko ahabwa amafoto menshi y’umwana.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo