Imyidagaduro

Abahanzi bakayaje mu kubyaza BK Arena umusaruro

na Arsene Byiringiro November 02, 2026 12:52 PM 23 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abahanzi batandukanye mu Rwanda bakomeje gutegura ibitaramo bizabahuza n’abakunzi babo muri BK Arena, mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026 igenda yegereza.

Muri abo bahanzi harimo Kivumbi K1ng, watangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere muri iyi nyubako, yise Evolution of Cyacyana. Giteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2026, aho azaririmbana n’undi muhanzi utaramenyekana.

Biteganyijwe ko amatike y’iki gitaramo azatangira kugurishwa ku wa 10 Ugushyingo 2026.

BK Arena ni imwe mu nyubako zikoreshwa mu kwakira ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Mu minsi mikuru isoza umwaka, bamwe mu bahanzi bahasanzwe bakorera ibitaramo ngarukamwaka barimo Israel Mbonyi, ukora Icyambu Live Concert buri wa 25 Ukuboza, na The Ben, watangije igitaramo The Nu-Year Groove kiba ku wa 1 Mutarama buri mwaka.

Abandi bahanzi barimo Butera Knowless na Nel Ngabo na bo bamaze gutangaza ko bari gutegura ibitaramo muri BK Arena, ariko ntibarashyira ahagaragara amatariki bizaberaho.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo