Rwanda Rise yahaye impamyabumenyi abanyeshuri barenga 400
Ikigo cya Rwanda Rise Technical and Vocational Training Centre cyasohoye abanyeshuri 413 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gitangaza ko gifite gahunda yo kwagura ibikorwa byacyo kigatangira gutanga n’andi masomo yo ku rwego rw’amashuri yisumbuye agamije kongera amahirwe yo kwiga imyuga.
Aba banyeshuri basoje amasomo mu mashami atandukanye arimo guteka, gutunganya imisatsi, kudoda, kubaka, gukanika ibinyabiziga no gusudira. Iki ni igikorwa cy’itangwa ry’impamyabumenyi ku nshuro ya 19 kuva iki kigo cyashingwa, kikaba cyaratumye umubare w’abamaze kukirangizamo ugera ku barenga 5,300
Umuyobozi wa Rwanda Rise, Serge Gatsinzi, yavuze ko 96% by’abarangije muri iki kigo bamaze kubona akazi cyangwa bakikorera, bigaragaza uruhare rw’amahugurwa y’imyuga mu gufasha abantu kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Yasobanuye ko ikigo gifite gahunda yo kwagura amasomo gitanga, kikava ku mahugurwa y’igihe gito gusa kikajya no mu burezi bw’imyuga bwo ku rwego rw’amashuri yisumbuye, kugira ngo abanyeshuri babone amahirwe yo gukomeza amasomo no kubona impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru.
Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Uburezi bw’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Jean-Damascène Renzaho, yasabye abarangije guharanira guhindura imyumvire y’ababona ko imyuga ari iy’abanyeshuri batsinzwe amasomo asanzwe cyangwa badafite ubushobozi bwo kwiga.
Yabasabye kandi kurangwa n’ikinyabupfura, gukora akazi kabo neza no gushyira imbere ireme ry’ibyo bakora kugira ngo imyuga irusheho guhabwa agaciro.
Umwe mu barangije, Lilian Ingabire w’imyaka 19, yavuze ko amasomo yo guteka yize ndetse n’imenyerezamwuga yakoze byamufashije kubona akazi muri resitora.
Ibi bigaragaza ko uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari imwe mu nzira zifasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, kwihangira imirimo no kwinjira ku isoko ry’umurimo.




Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo