Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu mu mukino Al-Nassr yatsinzemo Al-Kholood
Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu mu mukino ikipe ya Al-Nassr yatsinzemo Al-Kholood ibitego 5-3, mu mukino wa Shampiyona ya Saudi Arabia (Saudi Pro League). Nyuma y’umukino, Ronaldo yanatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Ronaldo yatsinze ibi bitego bitatu mu minota 15 gusa. Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 66, icya kabiri ku wa 72, naho icya gatatu agitsinda ku munota wa 81.
Ibindi bitego bya Al-Nassr byatsinzwe na Angelo Gabriel ku munota wa 24 na Sadio Mané ku munota wa 38.
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru. Afite ibihembo bitanu bya Ballon d’Or, akaba ari we Munya-Porutugali n’Umunyaburayi wegukanye icyo gihembo inshuro nyinshi. Arushwa na Lionel Messi ufite Ballon d’Or umunani.
Ronaldo yakiniye amakipe atandukanye akomeye i Burayi arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus, mbere yo kwerekeza muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia.
Umubare w’ibitego amaze gutsinda mu mwuga we ukomeje kwiyongera, aho ugeze kuri 985, bityo akaba akomeje guhatanira kugera ku ntego y’ibitego 1.000.
Uyu rutahizamu w’imyaka 41 yavukiye i Funchal, mu gace ka Madeira muri Portugal. Imibare yatanzwe igaragaza ko amaze gukina imikino irenga 1.343, agatsinda ibitego 985, akanatanga imipira 261 yavuyemo ibitego (assists), haba mu ikipe y’igihugu ya Portugal no mu makipe yagiye akinira.
SHYAKA Bienvenue/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo