Imikino

Bukayo Saka yahawe igihembo cya Socrates Awards asoma ubutumwa bw’umwana wo mu Rwanda

na Arsene Byiringiro October 27, 2026 01:47 PM 1,064 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu wa Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yahawe igihembo cya Socrates Awards mu birori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or 2026, byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2026.

Muri ibyo birori, Saka yasomye ubutumwa bw’umwana wo mu Rwanda witwa Byiringiro, wavuwe uburwayi bw’ubuhumyi afashijwe na BigShoe, umuryango washinzwe na Bukayo Saka.

Mu ibaruwa ye, Byiringiro yasobanuye uko yatangiye kugira ikibazo cyo kutabona afite imyaka 12, n’ingaruka byagize ku buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati: “Amazina yanjye ni Byiringiro, mfite imyaka 14, ntuye mu cyaro cyo mu Rwanda. Ubwo nari mfite imyaka 12 natangiye guhuma amaso. Mu cyaro cy’iwacu nta mashanyarazi yari ahari, kandi n’aho twari dutuye byari bigoye.”

Yakomeje agira ati: “Ndi ku ishuri sinashoboraga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, kandi nkagorwa no gukina na bagenzi banjye, nyamara nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”

Byiringiro yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi bw’amaso yari akeneye, avuga ko ubu ashobora gusoma ku kibaho ndetse n’igihe ari hanze y’ishuri.

Ati: “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nshobora gusoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Ikiruta byose, sinkigira impungenge zo kumva ndi njyenyine; ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”

Yavuze ko ubuvuzi yahawe bwamuhaye icyizere cy’ejo hazaza, ku buryo yifuza kuzaba umwarimu w’Icyongereza.

Ati: “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyongereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi mwari mufite mukiri bato, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”

Mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, Bukayo Saka yari mu bakinnyi bafashije Arsenal mu rugendo rwayo rwayifashije kwegukana Premier League, ndetse afasha n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Igihembo cya Socrates Awards gihabwa abakinnyi bagaragaje uruhare rukomeye mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo