Amakuru ya Kaminuza

RUBAVU: Abanyeshuri 20 biga itangazamakuru bahuguwe ku gukora inkuru z'ibidukikije

na Arsene Byiringiro October 04, 2026 03:52 PM 98 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kuva ku wa 30 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, mu Karere ka Rubavu habereye amahugurwa y’iminsi itatu yagenewe abanyeshuri 20 biga itangazamakuru n’itumanaho baturutse mu kaminuza enye zo mu Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi mu kwita ku bidukikije no gukora inkuru zishingiye ku rusobe rw'ibinyabuzima.

​Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Mount Kigali University (MKU), East African University Rwanda (EAUR) n’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

​Abanyeshuri bayitabiriye bagaragaje ko bahigiye uburyo bushya bwo gukora itangazamakuru risigasira ibidukikije.

​Gilbert Ndagijimana, wiga mu Kaminuza y’u Rwanda (ishami rya Huye), yagize ati: "mbere hari amagambo yakoreshwaga mu bijyanye n ibidukikije ntari nzi neza ariko nyuma y'aya mahugurwa y'iminsi itatu nabashije kumenya byinshi bisobanura ibidukikije ubu nshobora gukora inkuru nziza ishingiye ku bidukikije"

​Clauvine Nyihanzamaso wiga muri Mount Kigali University we yavuze ko amasomo yakuyemo yamweretse uruhare rw’umunyamakuru mu guhindura umuryango, ati Nize uko nakwita ku bidukikije ku kiguzi icyo ari cyo cyose kuko isomo rikomeye nafashe nuko ibidukikije ari ubuzima. Sibyo gusa ahubwo nize n'uko nakora inkuru zishingiye ku bidukikije zikubaka, zikigisha ndetse zikanahugura rubanda.
‎Muri ibyo byose nize rero nange natahanye umukoro w'uko ngomba gushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe, nkita ku bidukikije, nkabirinda kuko iyo ari byiza n'ubuzima buba bwiza. Niyemejeko ngiye gutangira gukora ibiganiro bivuga cyane ku bidukikije ."

​Naho Egide Ngabirano wiga muri East African University Rwanda yashimangiye ko agiye gushyira mu bikorwa ubumenyi yungutse bwo gukora inkuru zishingiye ku bimenyetso by'igihe zifasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
 

Ati: ‎"Aya mahugurwa yangiriye akamaro cyane kuko yanyongereye ubumenyi mu gukora inkuru z’ibidukikije zishingiye ku bimenyetso. Namenye uburyo bwo gushaka amakuru yizewe, kuyasesengura no kuyageza ku baturage mu buryo bwumvikana. Yananyeretse ko umunyamakuru afite uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere."

Egide yakomeje agira ati: ‎"Ngiye gukoresha ubumenyi nakuye muri aya mahugurwa nkora inkuru nyinshi ku bibazo by’ibidukikije bibangamiye abaturage, nkabaha amakuru yizewe kandi abafasha kugira uruhare mu gushaka ibisubizo. Kandi nzakomeza gukorana na Environmental Club yacu kugira ngo dukangurire abanyeshuri n’abaturage muri rusange kurengera ibidukikije."

​Aya mahugurwa yateguwe n’umushinga Rwanda Media Program ushyirwa mu bikorwa n’ikigo Fojo Media Institute.

Umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire muri Fojo Media Institute/RMP​, Marie Anne Dushimimana, Umuyobozi w’uyu mushinga, yasobanuye ko iyi gahunda yakomotse ku cyuho cyagaragaye mu mwuga w’itangazamakuru aho abanyamakuru bakora ku bidukikije ari bake.

​Ati: "Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2022-2023. Twatangiye gushinga amatsinda (clubs) z’ibidukikije mu kaminuza kuko ari ho haba harererwa abanyamakuru b’ejo hazaza. Intego yacu ni ukubakangurira kumenya ibibazo bitandukanye isi ifite mu bijyanye n’ibidukikije no kubongerera ubushobozi bwo gukora inkuru zicukumbuye."

​Dushimimana yakomeje avuga ko buri mwaka basura aya matsinda muri kaminuza zitandukanye, bakayahuza n’abanyamakuru babizobereyemo kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry'inkuru zikorwa mu Rwanda ku bidukikije.

‎Kuri iyi nshuro hahuguwe abanyeshuri biga itangazamakuru bagera kuri 20 baturutse muri kaminuza 4 zo mu Rwanda arizo University of Rwanda, Mount Kigali University, East African University ndeste na Institute Catholique de Kabgayi (ICK).

Marie Anne Dushimimana Umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire muri Fojo Media Institute/RMP
Abanyeshuri 20 biga itangazamakuru bahuguwe ku gukora inkuru z'ibidukikije


KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo