Politiki

Minisiteri y'Ingabo yafunguye ishuri ryihariye ry’ubuvuzi bwa gisirikare

na Arsene Byiringiro October 03, 2026 08:32 PM 34 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko  yafunguye Defence College of Health Sciences (DCHS), ishuri ryihariye ry’ubuvuzi bwa gisirikare, rikorera muri Rwanda Military Academy-Gako.

Iri shuri ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, mu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
DCHS ryatangiranye n’itsinda rya mbere ry’abanyeshuri bazahabwa amahugurwa yihariye agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu buvuzi bwa gisirikare.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko iri shuri rizafasha guhuza ubumenyi bw’ubuvuzi n’ibisabwa mu kazi ka gisirikare, haba mu bihe by’amahoro ndetse no mu bihe by’ibikorwa bitoroshye.
Yavuze kandi ko iri shuri ritazibanda gusa ku bumenyi bwo kuvura, ahubwo rizateza imbere ubushakashatsi, udushya ndetse n’ubuyobozi mu rwego rw’ubuvuzi bwa gisirikare.

Umuyobozi w’iri shuri, Yeshigeta Gelaw, yavuze ko gahunda zaryo zizashingira ku burezi bufite ireme, ubunyamwuga, ubushakashatsi n’udushya.

DCHS riteganya guteza imbere abakozi b’ubuzima bwa gisirikare bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe mu ngabo, bityo bakarushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi mu buryo bunoze.

Gushinga iri shuri ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi n’ubushobozi mu rwego rw’ubuvuzi bwa gisirikare mu Rwanda.

NZAYISENGA Marie Rose/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo