The Ben yavuze ko yumvise ‘Irya4’ ya Bruce Melodie mbere y’uko ishyirwa hanze
Umuhanzi The Ben yatangaje ko yari yarumvise indirimbo ‘Irya4’ ya Bruce Melodie mbere y’uko ishyirwa ku hanze, avuga ko yayumvise mu Ukuboza 2025 kandi ko yayishimiye.
The Ben yabivugiye mu kiganiro ‘The Choice’, ubwo yabazwaga niba yarigeze kumva indirimbo ‘Irya4’. Yasobanuye ko yayumvise mbere y’abakunzi b’umuziki, ndetse avuga ko ari indirimbo nziza.
Ati: “Ku ndirimbo‘Irya4’ nagize amahirwe yo kuyumva mbere yanyu, ndakeka ko ari mu Ukuboza 2025. Ni indirimbo nziza, uriya ni we Bruce Melodie ubundi.”
The Ben yakomeje avuga ko kimwe mu bintu akundira Bruce Melodie ari uburyo uyu muhanzi akora ibikorwa bishimisha abakunzi be.
Ati: “Bruce Melodie, mu bintu mukundira ni uko akora ibintu bishimishije. Noneho nk' Irya4, ni ihame ko ugomba kuyumva yose. Ntabwo wagera ku rya gatatu ngo ube uretse.”
Yasoje agaragaza ko afitiye icyizere indirimbo ‘Irya4’ ko izakundwa n’Abanyarwanda, ashimangira ko Bruce Melodie afite umwihariko mu gukora umuziki ushimisha abantu.
‘Irya4’ ni indirimbo Bruce Melodie yashyize hanze ikubiyemo ubutumwa n’amahame ,amategeko agenewe cyane cyane urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo