Imikino

Ibyo wamenya ku Mavubi yakinnye Afcon 2004

na Arsene Byiringiro September 24, 2026 03:20 PM 35 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ku italiki 13 Ukwakira 2002 ikipe y' Igihugu y' URwanda "Amavubi " iyobowe n'umutoza w'umunya-Serbia Ratomir Dujkovic yatangiye urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cyagombaga kubera muri Tunisia mu mwaka wa 2004.

Ikipe y' Igihugu y' URwanda mu itsinda yari iri kumwe n'ikipe y'igihugu ya Ghana ndetse na Uganda.

Amavubi ntiyatangiye neza uru rugendo dore ko yatangiye itsindirwa muri Ghana umukino ubanza ibitego 4 -2 mu mukino wabaye taliki 13 Ukwakira 2002.

Taliki 29 Werurwe 2003 Urwanda rwakiriye ikipe y' Igihugu ya Uganda mu mukino wa kabiri mu itsinda wabereye kuri sitade Amahoro maze amakipe yombi ananirwa kwisobanura anganya 0-0.

Ikipe y' Igihugu y' URwanda yagarutse mu kibuga taliki 7 Kamena 2003 atsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wabereye I kampala.

Amavubi, yasoje imikino yo mu matsinda Taliki 22 Kamena 2003 yakira Ghana maze amakipe yombi anganyiriza igitego 1-1 kuri sitade Amahoro maze bwa mbere amateka arandikwa Amavubi yerekeza mu gikombe cya Afurika .

Mbere yo kwerekeza muri Tunisia 2004 umutoza Rotamir Dujkovic yahamagaye ikipe azifashisga irimo abanyezamu barimo Patrick Mbeu, Ramadhani Nkunzingoma, ndetse na  Jean-Claude Ndagijimana.

Mu bwugarizi harimo: Hamad Ndikumana, Abdul Sibomana, Léandre Bizagwira,João Elias, Elias Ntaganda, ndetse na Jean Rémy Bitana.

Hagati mu kibuga  hari hahamagawe Jean-Paul Habyarimana, Frédéric Rusanganwa, Canisius Bizimana, Michel Kamanzi,  Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi.

Mu gihe mubataha izamu harimo Jimmy Gatete,  Olivier Karekezi,  Henri Munyaneza,  Saidi Abedi Makasi, Désiré Mbonabucya, Jean Lomami, ndetse na  Jimmy Mulisa.

Mu gikombe cya Afurika, Amavubi ntiyahiriwe dore ko  yatsinzwe umukino wa mbere W'igikombe cya Afurika n'ikipe y'igihugu ya Tunisia yari yakiriye ibitego 2-1.

Mu mukino wa kabiri amavubi yabashije kunganya na Guinea igitego 1-1 maze abona inota rya mbere mu gikombe cya Afurika.

Mu mukino usoza itsinda abifashijwemo na Said Abedi Makasi Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 ibyayifashije kuzuza amanota 4.

Nubwo u Rwanda rwari rufite amanota ane, ntirwabashije gukomeza muri ¼ kuko Tunisia yari iya mbere n’amanota 7, Guinea ikagira 5, mu gihe u Rwanda rwarangije ku mwanya wa gatatu n’amanota 4.

Kuva  icyo gihe amavubi ntarasubira mu gikombe cya Afurika aherukamo mu myaka 22 ishize. Gusa guhera ejo taliki 25 Nzeri 2026, Amavubi aratangira urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya akina na Liberiya kuri sitade amahoro.

Amavubi agiye kongera guseruka akina na Liberia kuri uyu wa Gatanu.

MUCYO Thierry/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo