Aston Villa yasinyanye na Visit Rwanda amasezerano y'ubufatanye aho rukazatanga miliyoni 20 z'Amapawundi ku mwaka - Radio Salus FM 97.0

Aston Villa yasinyanye na Visit Rwanda amasezerano y'ubufatanye aho rukazatanga miliyoni 20 z'Amapawundi ku mwaka

Aston Villa yasinyanye na Visit Rwanda amasezerano y'ubufatanye aho rukazatanga miliyoni 20 z'Amapawundi ku mwaka

U Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye bwarwo n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, aho kuri ubu ikirango cya Visit Rwanda kigiye kujya kigaragara ku myenda y’ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Muri aya masezerano, Visit Rwanda izaba umuterankunga mukuru uzajya ugaragara ku gice cy’imbere cy’imyambaro y’abakinnyi ba Aston Villa mu mikino yose. Ni ubufatanye bufite agaciro gakomeye kuko buhuza u Rwanda n’imwe mu makipe ari kwitwara neza muri Premier League ndetse yanabonye itike yo gukina UEFA Champions League.

Aya masezerano aje asimbura ayari asanzwe hagati ya Visit Rwanda na Arsenal, agaragaza ko u Rwanda rukomeje gukoresha umupira w’amaguru nk’inzira yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ku rwego mpuzamahanga.

Ikipe ya Aston Villa imaze igihe ishakisha uburyo bwo kongera amafaranga yinjiza, harimo gushaka umufatanyabikorwa uzahabwa uburenganzira bwo kwita izina stade yayo ndetse n'umuterankunga w'ikibuga cyayo cy'imyitozo cya Bodymoor Heath.

Nubwo muri Kamena iyi kipe yamuritse umwambaro uzakoreshwa mu rugo muri uyu mwaka w'imikino, yawushyize ku isoko utaranditseho umuterankunga ku gice cy'imbere. Perezida ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Adrian Calvo, yamaze igihe kirekire agirana ibiganiro n'abafatanyabikorwa batandukanye, mbere yo gusoza amasezerano na Visit Rwanda.

Muri Mutarama uyu mwaka, Aston Villa yari yatangaje kandi umuterankunga mushya w'imyambaro ikoreshwa mu myitozo, ari wo El Gouna Red Sea, urunigi rwa hoteli zo mu Misiri. Iyi sosiyete ifitwe na Samih Sawiris, umuvandimwe wa Nassef Sawiris, umwe mu banyamigabane bakuru ba Aston Villa.

Nyuma y'ibirego byavugaga ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, mu mwaka wa 2025 abafana b'amakipe ya Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain (PSG) bakoze imyigaragambyo bamagana umubano w'ubucuruzi ayo makipe yari afitanye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

By'umwihariko, abafana ba PSG batangije ubukangurambaga bwiswe "Stop Visit Rwanda", bunajyana n'icyifuzo (petition) gisaba ko ayo masezerano aseswa. Iki cyifuzo cyashyigikiwe n'abantu barenga 75,000 bashyizeho umukono.
Gusa byarangiye ikipe ya Paris saint Germain yongereye amasezerano azarangira muri 2028.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.