Ikipe y’igihugu ya Argentine yaraye igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2026 nyuma yo gusezerera Ubwongereza iyitsinze ibitego 2-1.
Argentine igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kunshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko yari yanabikoze mu gikombe cy’isi cya 2022 yanegukanye itsinze Ubufaransa kuri penaliti.
Muri uyu mukino Lionel Messi yashimangiye ko ari umwe mu bakinnyi beza isi y’umupira w’amaguru yatunze nyuma yo gutanga imipira ibiri yavuyemo ibitego byafashije igihugu cye kugera kumukino wa nyuma wiri rushanwa. Umupira wa mbere yawuhaye Enzo Fernandez kugitego yatsinze kumunota wa 85’ w’umukino mugihe uwa kabiri yawuhaye Lautalo Martinez kugitego yatsinze mu minota y’inyongera.
Argentine yiyongereye kurutonde rw’amakipe mu mateka y’igikombe cy’isi byibura amaze kugera k’umukino wa nyuma inshuro ebyiri yikurikiranya aho isanzeho Ubutariyani, Bresil, Ubuhorandi, Ubudage ndetse n’Ubufaransa.
Muri uyu mukinio kandi rutahizamu Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umwe mu bakinnyi bakuze bageze kumukino wa nyuma w’igikombe cy’isi aho abikoze afite imyaka 39 akaba akurikira abarimo Miloslave klose wabikoze afite imyaka 36, umunyezamu Dino Zoff wabikoze kumyaka 40, ndetse na Nilton Santos wabikoze kumyaka 37 .
Lionel Messi kandi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi aho amaze gutanga imipira 12 yavuyemo ibitego.
Argentine izahura n’ikipe y’igihugu ya Espagne kumukino wa nyuma uteganyijwe kucyumweru taliki 19 Nyakanga 2026 saa tatu z’ijoro mugihe Ubwongereza buzahura n’ubufaransa mu mukino w’umwanya wa gatatu.
MUCYO Thierry/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.