Imyidagaduro

Kimenyi Yves na Uwase Muyango bahishuye ko buri wese ari mu munyenga w'urukundo rushya

na Arsene Byiringiro November 23, 2026 03:52 PM 114 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangaje byinshi ku buzima bwabo mu kiganiro bagiranye cyari kitezwe na benshi mubakurikira uyu muryango wamaze guhabwa gatanya.

Nyuma yo gutandukana no guhabwa gatanya byemewe n’amategeko, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangaje ko bombi bamaze gutangira ubuzima bushya bw’urukundo, buri wese akaba afite undi muntu bari mu munyenga w'urukundo mushya.

Ibi bikubiye mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aho aba bombi bagarutse ku mateka y’urukundo rwabo, icyatumye batandukana n’uko babanye nyuma yo guhana gatanya nuko bazakomeza kubana.

Kimenyi na Muyango bari bamaranye imyaka igera kuri irindwi bari mu rukundo. Urukundo rwabo rukaba rwaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva rutangiye kugeza na nubu.

Muri Gashyantare 2021, Nibwo Kimenyi yambitse Muyango impeta y’urukundo, maze muri Kanama uwo mwaka bibaruka imfura yabo, Kimenyi Miguel Yanis.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Mutarama 2024, urukundo rwabo rwageze ku iherezo muri uyu mwaka 2026, ubwo bahabwaga gatanya. (Iminsi 3 irashize bayihawe).

Muri iki kiganiro bahamije ko nubwo batakiri umugabo n’umugore, bombi bemeranyije gukomeza gufatanya mu nshingano zo kurera no kwita ku mwana wabo no gukomeza kubaka ubushuti budashingiye ku rukundo.

Iki kiganiro cyateguwe na kimenyi Yves nyuma yuko ahaswe igitutu n'abamukurikira bamusaba gukorana ikiganiro na Muyango.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo