Imyidagaduro

Mutesi Jolly yasoje amasomo muri Kaminuza yo mu Bwongereza

na Arsene Byiringiro November 11, 2026 12:32 PM 39 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kurangiza amasomo y’igihe gito yigaga muri Kaminuza yo mu Bwongereza.
‎
‎Aya masomo yize muriyo kaminuza yayize mu gihe kingana nibyumweru umunani ni ukuvuga amezi asaga abiri abyiga hifashishijwe uburyo bwo kuri murandasi ibizwi nka "Online courses" yayigaga muri London School of Economics and Political Science (LSE)."
‎
‎Jolly yigaga ibijyanye n’ Ubushabitsi, Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubukungu bwa Politiki bizwi mu ndimi za mahanga nka (Business, International Relations and Political Economy).
‎
‎Nk’uko bigaragara kuri Certificate yahawe, ni amasomo yafashe muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2026.
‎
‎Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly, yagize ati: ‎“Umuntu w'umunyabwenge yigeze kuvuga ati: Ntugashore imbaraga zawe mu byishimo by'igihe gito gusa, ahubwo shora imbaraga mu rufatiro ruzatuma ubona aho ibyo byishimo bishingira, kandi ukabasha kubyishimira."
‎
‎Yakomeje ashimira iyi Kaminuza agira ati: "‎Murakoze @London School of Economics ku bwo kunyakira, ashimangira ko aribwo Urugendo rugitangira!”
‎
‎Miss Mutesi Jolly yongereye ubumenyi nyuma y’uko yari asanzwe afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yabonye muri 2020 ayikuye muri Kaminuza ya Makelele yo muri Uganda aho yigaga ishami rijyanye n' Ububanyi n’Amahanga (International Relations).
‎
‎Miss Jolly Mutesi ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bamenyekanye cyane binyuze mu marushanwa y’ubwiza akaba akunzwe n'urubyiruko cyane akaba Ari numwe  mubantu bakurikirwa cyane kurukuta rwa Instagram aho afite abamukurikira barengaho 1.1M
‎
‎Miss Jolly Mutesi urihafi kuzuza imyaka 30 y'amavuko kuko yavutse tariki ya 15 Ugushyingo 1996, avukira mu Mujyi wa Kasese ho muri Uganda, akaba ari umwana wa nyuma mu muryango w’abana batandatu.
‎
‎Kubijyanye n' uburezi kubuzima bwe yize amashuri y’incuke n’abanza yayigiye muri Uganda, aza gukomereza mu Rwanda aho yize muri Remera Academy mu karere ka Gasabo, Kagarama Secondary School ho mu karere ka Kicukiro na King David Academy, aho yarangirije amashuri yisumbuye mu 2015.
‎
‎Mu mashuri yisumbuye, yagaragaje impano mu biganiro mpaka, aho yigeze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibiganiro mpaka muri Uganda, we na mugenzi we begukana umwanya wa gatatu.
‎
‎Mu 2016, Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ahita aba Umunyarwandakazi wa mbere uhagarariye igihugu mu irushanwa rya Miss World.
‎
Nyuma yo gutanga ikamba, yakomeje ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije guteza imbere abagore n’urubyiruko. Mu 2019, yatangiye no kuba mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.
‎
‎SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo