Ibidukikije

Green Voice Rwanda yateye ibiti muri G.S Remera Protestant, isaba abanyeshuri kugira uruhare mu kurengera ibidukikije

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 08:33 PM 44 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuryango Green Voice Rwanda ugizwe n’abanyeshuri ba kaminuza biga itangazamakuru, banakora inkuru zigaragaza uruhare rw’abaturage mu kurengera ibidukikije, wasuye G.S Remera Protestant, utera ibiti ku bufatanye n’abanyeshuri bo muri Environmental Club, unatanga ibikoresho by’isuku ndetse ubasobanurira akamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Ukwakira 2026, cyitabirwa n’abanyeshuri 1,089 biga muri G.S Remera Protestant, abahagarariye za kaminuza, abanyamuryango ba Green Voice Rwanda ndetse n’abahagarariye umuryango Forest for Life.

Muri iki gikorwa kandi harimo abanyamuryango ba Green Voice Rwanda baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, East Africa University, Mount Kigali University na Institute Catholique de Kabgayi.

Mu bikorwa byakozwe harimo gutera ibiti, gutanga ibikoresho bizafasha abanyeshuri kwita ku isuku no kubasobanurira uruhare rw’ibimera mu kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Kurengera ibidukikije bitangirira mu bwana

NDUWAYEZU Jean Claude, wari uhagarariye za kaminuza, yibukije abanyeshuri ko inshingano zo kurengera ibidukikije zitagomba gutegerezwa kugeza umuntu akuze, ahubwo ko zigomba gutangirira mu bwana.

Yabasabye kugira uruhare mu bikorwa byo gutera ibiti no kubibungabunga, ashimangira ko buri munyeshuri akwiye gutera igiti cye, akakigira inshingano zo kukitaho kugira ngo kizakure, kibe umurage n’urwibutso azasigira ibisekuru bizaza.

Yagaragaje ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese, kandi ko impinduka zifatika zitangirira ku bikorwa bito abantu bakora buri munsi.

Umuyobozi wungirije wa G.S Remera Protestant ushinzwe imyitwarire, BIZIMANA Jean Baptiste, yashimiye Green Voice Rwanda ku bufatanye yagiranye n’iri shuri, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukangurira abakiri bato kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko kwigisha abanyeshuri kurengera ibidukikije ari ingenzi, kuko bitabafasha gusa kumenya agaciro k’ibimera n’inyamaswa, ahubwo binabatoza kubungabunga ibidukikije muri rusange, birimo inyubako n’ahandi batuye.

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bihura n’intego z’Umujyi wa Kigali zo kubaka umujyi ucyeye, urengera ibidukikije kandi urambye, uzwi nka Green City.

“Igiti cyanjye” nk’umwihariko w’abanyeshuri

AKIMPAYE Sandrine, uhagarariye Environmental Club yo muri G.S Remera Protestant, yavuze ko kwakira Green Voice Rwanda ari amahirwe akomeye ku banyamuryango b’iyi club, kuko bibahaye umwanya wo kwiga no kugira uruhare mu bikorwa bifatika byo kubungabunga ibidukikije.

Yashimangiye ko yishimiye ubufatanye bwabayeho mu gutera ibiti no kubyitaho, by’umwihariko igikorwa cyiswe “Igiti cyanjye”, aho buri munyeshuri ashishikarizwa kugira igiti afata nk’inshingano yo kukibungabunga kugeza gikuze.

Nubwo bishimiye iki gikorwa, AKIMPAYE yagaragaje ko Environmental Club igihura n’imbogamizi zirimo kubura ubushobozi bwo kugura ibiti, kubibungabunga no kubona uburyo bwo gusura ahantu hatandukanye hafite ibidukikije byihariye kugira ngo barusheho kubyigaho.

Yasabye ko habaho ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo club ibone ibikoresho n’ubushobozi byayifasha gukomeza ibikorwa byayo.

Forest for Life yasabye abanyeshuri kwita ku biti bateye

HAKORIMANA James, uhagarariye itsinda ry’urubyiruko rya Forest for Life, yibukije abanyeshuri akamaro k’ibidukikije, by’umwihariko ibimera, avuga ko biri mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima kandi bikagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu n’ibindi binyabuzima.

Yasobanuye ko ibiti n’ibindi bimera bifasha mu gusukura umwuka abantu bahumeka, kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kurinda ubutaka isuri no kubungabunga aho inyamaswa n’udukoko bituye.

Yashishikarije abanyeshuri kutareba igikorwa cyo gutera igiti nk’aho kiba kirangiye uwo munsi, ahubwo ko bagomba no kugikurikirana, bakakivomera kandi bakakirinda kwangirika kugira ngo kigere ku ntego yo kurengera ibidukikije.

Ku ruhande rwa Green Voice Rwanda, umuyobozi wayo, Patrick NIYONKURU, yasabye abanyeshuri gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, abizeza ko uyu muryango uzakomeza kubaba hafi no kubafasha mu bikorwa bigamije kubaka umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Yagaragaje ko Green Voice Rwanda yiyemeje gukoresha itangazamakuru nk’igikoresho cyo gukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira uruhare mu gukemura ibibazo byangiza ibidukikije.

Yashimangiye ko kurengera ibidukikije bidakwiye kuba inshingano z’imiryango ibikora gusa, ahubwo ko bikwiye kuba umuco wa buri muntu, buri shuri n’ikigo cyose.

Akamaro k’ibikorwa byo kurengera ibidukikije

Gutera ibiti no kwigisha abanyeshuri kubibungabunga ni imwe mu nzira zifasha kubaka umuryango usobanukiwe n’akamaro k’ibidukikije. Ibiti bigira uruhare mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, gufata imyuka ihumanya ikirere, kurinda ubutaka isuri no gutuma ahantu hatuwe harushaho kugira umwuka mwiza.

Byongeye kandi, kwigisha abana n’urubyiruko kubungabunga ibidukikije bakiri ku ntebe y’ishuri bibafasha gukura bafite imyumvire n’indangagaciro byo kwita ku bidukikije, bakazabikomeza no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Igikorwa cya Green Voice Rwanda na G.S Remera Protestant kigaragaza ko amashuri ashobora kuba umusingi w’impinduka mu kurengera ibidukikije, binyuze mu gufasha abanyeshuri kuva ku bumenyi bahabwa mu ishuri bakagera ku bikorwa bifatika.

Abanyeshuri basabwe gukomeza kwita ku biti bateye, kuko intego nyamukuru atari umubare w’ibiti byatewe gusa, ahubwo ari uko bikura, bikabaho igihe kirekire kandi bikagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

NDAGIJIMANA Gilbert/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo