Imyidagaduro

Drake ashobora kuztaramira i Kigali mu ntangiriro za 2027

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 05:38 PM 26 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ibiganiro bigamije kuzana umuraperi w’icyamamare ku Isi, Drake, mu Rwanda birakomeje, aho hari icyizere cy’uko ashobora gutaramira i Kigali mu ntangiriro za 2027.

Amakuru aturuka mu bari mu myiteguro y’iki gitaramo avuga ko abategura bakiri mu biganiro bitandukanye, nubwo hari zimwe mu ngingo zitaranozwa burundu. Gusa, uko ibyo biganiro bikomeje ni ko icyizere cyo kubona Drake i Kigali kirushaho kwiyongera.

Umwe mu bantu bari hafi y’imyiteguro yavuze ko ibiganiro bigeze ku rwego rushimishije, nubwo hari ibisigaye bigomba kubanza kunozwa mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma.

Ati: “Hari ibitararangira, ariko ibiganiro biri kugenda neza, Turizera ko mu minsi iri imbere hashobora kuboneka amakuru meza. Icy’ingenzi ni uko ibiganiro bihari kandi biri mu mujyo mwiza.”

Bivugwa ko Kigali iri mu mijyi ishobora kwakira Drake muri gahunda y’ibitaramo bye ateganya gukorera muri Afurika, bizwi nka Freeze The World Tour.

Uretse Kigali, iyi gahunda ishobora no kunyura mu yindi mijyi yo ku mugabane wa Afurika, irimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria, Cairo mu Misiri, Marrakech muri Maroc, Nairobi muri Kenya ndetse na Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Kugeza ubu ariko, nta tangazo ryemewe riratangazwa ryemeza ko Drake azataramira mu Rwanda. Nta tariki cyangwa ahantu nyirizina iki gitaramo kizabera haramenyekana.

Drake, amazina ye nyakuri akaba Aubrey Drake Graham, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bafite ijambo rikomeye muri Hip-Hop na R&B ku rwego mpuzamahanga.

Yamenyekanye cyane mu mpera z’imyaka ya 2000, cyane cyane nyuma ya mixtape ye So Far Gone yasohotse mu 2009, yari iriho indirimbo nka Best I Ever Had.

Mu 2010, yashyize hanze album ye ya mbere, Thank Me Later, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki ndetse iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.

Nyuma yaho, Drake yakomeje kwigarurira igikundiro ku Isi binyuze kuri album zitandukanye zirimo Take Care yasohotse mu 2011, Nothing Was the Same yo mu 2013, Views yo mu 2016 na Scorpion yo mu 2018.

Niba ibiganiro byo kumuzana i Kigali birangiye neza, byaba ari igikorwa gikomeye ku ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, cyane ko cyaha abakunzi ba Hip-Hop na R&B amahirwe yo kubona imbonankubone umwe mu bahanzi bamaze imyaka isaga 15 bari ku isonga mu muziki mpuzamahanga.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo