Imikino

Rayon Sports yakuye inota rimwe imbere ya Al Hilal SC

na ISHIMWE Kefa November 04, 2026 09:25 PM 15 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports yikuye imbere ya Al Hilal SC banganya igitego 1-1, ibikesha ishoti rikomeye rya Muhoza Daniel winjiye mu kibuga asimbuye agahindura isura y'umukino. 

Uyu mukino w'umunsi wa munani wa BK Pro League wasize amakipe yombi agabanye amanota nyuma y'iminota 90 y'ishyaka n'imbaraga.

Uku kugwa miswi kwatumye Rayon Sports ifata umwanya wa munani n'amanota umunani, mu gihe Al Hilal SC yo yagumye ku mwanya wa 11 n'amanota arindwi. 

Uyu mukino wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, watangiye imvura idakanganye igwa ariko ntibyabuza abakinnyi gukina umupira wihuta kandi wubakiye ku mbaraga.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yagerageje uburyo bugera kuri 16 imbere y'izamu, ariko ubwiza bw'umunyezamu Soufiane Farid Ouédraogo bubabera ibamba.

Icyakora Al Hilal SC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 33 binyuze kuri Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub, wacenze abakinnyi ba Rayon Sports mbere yo kuboneza umupira mu nshundura.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Haringingo Francis Christian yahise akora impinduka akuramo Mohamed Ouattara wavunitse akaba yari anafite ikarita y'umuhondo, amusimbuza Nshuti Didier.

Uyu Murundi yongeye gukora izindi mpinduka yinjiza Muhoza Daniel asimbura Moise Sandja Bulaya ku munota wa 68. Ibi byatanze umusaruro ufatika ku munota wa 89 ubwo Muhoza yarekuraga ishoti rikomeye mu izamu, yishyurira Gikundiro icyo gitego.

Umusifuzi Nsabimana Celestin yongeyeho iminota umunani y'inyongera yaranzwe n'igitutu cya Rayon Sports yashakaga igitego cy'intsinzi, ariko birangira amakipe yombi aguye miswi.

 Uruhare rwa Muhoza Daniel rwo kwishyura iki gitego rwatumye atorwa nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo