Politiki

FRN ya Kabila yanze manda ya MONUSCO inaburira Tshisekedi

na ISHIMWE Kefa November 04, 2026 04:54 PM 15 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, watangaje ko udashyigikiye na gato ko manda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MONUSCO) yongerwa kuko ngo mu myaka irenga 28 izi ngabo ziri muri iki gihugu, nta musaruro ufatika zigeze zitanga mu kuzana umutekano urambye.

Uku kwamagana kwatangarijwe i Goma, ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa FRN, burangajwe imbere na Joseph Kabila aherekejwe n'abo bakorana barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, n’intumwa za MONUSCO zari ziyobowe na James Swan.

Muri iyi nama, ingingo nyamukuru yari ukuganira ku byerekeye kongera igihe cya manda ya MONUSCO, isanzwe iteganyijwe kurangira ku wa 20 Ukuboza 2026. Icyakora, FRN yagaragarije intumwa za Loni ko ahubwo gahunda yo kuvana izi ngabo muri Congo ikwiye kwihutishwa.

Visi Perezida wa FRN, Bertrand Bisimwa, yavuze ko uyu mutwe udashyigikiye kuguma kwa MONUSCO muri RDC kuko wizeye ko ibibazo by’umutekano bitazakemurwa n’izi ngabo.

Ati: “Twaganiriye ku kongera igihe cya manda ya MONUSCO kuko Ambasaderi Swan yari abizanye. Twasubije ko kuri twe twumva ko MONUSCO iri mu nzira yo gusoza ubutumwa bwayo muri iki gihugu. Turi kubona nta mpamvu ifatika ishingirwaho kugira ngo manda yongerwe nyuma y’imyaka 28 batanze umusaruro udafatika.”

Bisimwa yakomeje avuga ko FRN idashyigikiye n'icyifuzo cya MONUSCO cyo kongera kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, dore ko uyu mutwe uvuga icyo gice cyamaze gutekana, kandi ngo mu bihe byashize, MONUSCO yirengagije ubusabe bw'abaturage igihe basabaga ubufasha mu gace ka Uvira kari kibasiwe n’ubugizi bwa nabi.

Nubwo FRN yerekana ko MONUSCO ikwiye kuzinga utwayo, Guverinoma y'i Kinshasa yo irasaba ko izi ngabo ziguma mu gihugu.

 Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano kazaterana mu Ukuboza uyu mwaka, kemeza niba ubu butumwa bukomeza cyangwa buhagarikwa.

Itegeko Nshinga na "kamarampaka"  nk'agatotsi mu biganiro bya Doha

Usibye ikibazo cya MONUSCO, FRN yanaburiye Perezida Félix Tshisekedi ku mugambi avugwaho wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga rya RDC binyuze muri kamarampaka, ibintu ivuga ko byahungabanya bikomeye amasezerano y’amahoro arimo kuganirirwa i Doha.

Bisimwa yagaragaje impungenge za FRN avuga ko gahunda ya Doha yose yubatswe ishingiye ku Itegeko Nshinga risanzweho.

Ati “Guhindura Itegeko Nshinga bishobora gusenya gahunda y’amahoro kubera ko Itegeko Nshinga ari ryo musingi w’ibiganiro bya Doha. Uwo musingi uramutse ukuweho, ibintu byose byasenyuka.”

Yanasabye James Swan kugeza ubu butumwa kuri Perezida Tshisekedi amubwira ko “umukino wo guhindura Itegeko Nshinga yawureka, kuko wabyara ibindi bintu bibi.”

Izi mpungenge zije nyuma y’uko Sena ya RDC yemeje umushinga w’itegeko uha inzira amatora ya kamarampaka.

 Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bavuga ko iyi ari intambwe igamije gukuraho inkomyi zibuza Tshisekedi kwiyamamariza manda ya gatatu, nyamara ubutegetsi bukavuga ko kamarampaka igamije guha ububasha abaturage bwo kwifatira ibyemezo.

Ibiganiro bya Doha hagati ya Guverinoma y'i Kinshasa n'uwari umutwe wa AFC/M23 byatangiye gutanga icyizere guhera mu mwaka wa 2025, ndetse mu masezerano impande zombi zagiye zisinyana harimo kurengera abasivile, iyubahirizwa ry'agahenge ndetse n'ubwiyunge. 

Icyakora FRN ibona ko impinduka ku Itegeko Nshinga zaba zibangamiye intambwe yari imaze guterwa, mu gihe impande zombi zari zemeye kugendera ku nzego n'amategeko igihugu gisanganwe.

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo